00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Musanze hagiye gutangizwa ishuri ryigisha Ikidage

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 20 February 2024 saa 01:27
Yasuwe :

Mu Karere ka Musanze hagiye gutangizwa ikigo kigisha ururimi rw’Ikidage, kitezweho gufasha abifuza gukomereza amasomo yabo ya Kaminuza no gukorera imirimo itandukanye mu Budage.

Ikidage ni ururimi ruza ku mwanya wa 12 mu ndimi zikoreshwa cyane, mu zirenga 7000 ziri ku Isi kuko rukoreshwa n’abarenga miliyoni 134 biganjemo Abanya-Burayi.

Iki kigo kizafasha abazakigana kumenya neza urwo rurimi barubyaze umusaruro kuko buri mwaka hahora hatangwa amahirwe ku bifuza gukomereza amasomo yabo mu Budage.

Ku ukubitiro iki kigo kizatangira gifasha abiga mu mashuri makuru na kaminuza byo muri Musanze, cyane ko usanga abenshi bafite inzozi zo kwaguka bagakorera ku ruhando Mpuzamahanga ariko ayo mahirwe hakaba hari abayaburaga.

Ubuyobozi wa Akagera Rhein Center ifite ikigo kizigisha uri rurimi binyuze mu Ishuri Der sprahen hub, Mwizerwa Maurice, avuga ko amahirwe bazaniye ab’i Musanze ari ugukuraho imbogamizi bamwe bahuraga nazo.

Yagize ati "Ubundi aya ni amahirwe akomeye cyane kuko mu Budage hari Abanyarwanda benshi baba bifuza kujyayo ariko bakagorwa n’ururimi kandi ho bakoresha ururimi rwabo ndetse n’ibindi bihugu bitari bike birarukoresha. Amakuru menshi bayatanga mu Kidage ndetse ku bakizi neza bakaba bakwigira ubuntu muri kaminuza zabo."

"Nibyo rero tugiye kubafashamo cyane cyane abanyeshuri ntibacikwe nayo ndetse n’abandi baba babyifuza kuko aho Isi y’ubu igana ni ku ikoranabuhanga ndetse no guhahirana."

Bamwe mu begerejwe aya mahirwe, bavuga ko bifuzaga kwiga Ikidage bakabura uburyo babigeraho.

Tuyihimbaze Elizabeth ni umunyeshuri muri Ines Ruhengeri, yagize ati "Iyi gahunda ndayishimiye cyane kuko kugerageza amahirwe yo gusabayo amashuri byatugoraga, hari abenshi hano baba bayakeneye, abenshi tugasaba muri USA na Canada bikaduhenda ariko ubu tugiye gukanguka. Iyaba badufashaga bakacyongera no mu masomo twiga bikatworohera."

Ibyiringiro Onesme wagize amahirwe yo kujya mu Budage yitabiriye amahugurwa akagorwa n’Ikidage, we avuga ko yari yaratangiye kukigaho ariko ubu babahaye umwanya mwiza wo kucyongera no kukibyaza umusaruro.

Yagize ati "Nagezeyo twitabiriye amahugurwa ariko kugira ngo ntege gari ya moshi nabazaga umuntu ntitwumvikane, kwishyura byari ingorabahizi, guhaha mu isoko byarangoye cyane kuko tutumvikanaga ndetse n’abanyeshuri baho wasangaga batitaye ku Cyongereza bikatugora cyane."

Iri shuri ryigisha Ikidage rizibanda cyane ku guhugura abari mu mashuri makuru na kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages