Mu Karere ka Musanze habarurwa abafite ubumuga babarirwa mu 6000. Nubwo hatarakorwa ibarura ryimbitse ngo hamenyekane umubare nyawo w’abana bafite ubumuga, abamaze kumenyekana barenga 500.
Aba bana batekerejweho ndetse harateganywa kubakwa ikigo kizajya kibitaho. Biteganyijwe ko kizubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze kazatanga ikibanza na Hope and Homes for Children izatanga ibikenewe byose ngo hubakwe n’ibikoresho bizifashishwa cyane cyane ku bana bafite ubumuga.
Kizaba gifite amashuri y’abafite ubumuga, ibibuga by’imyidagaduro n’igice kizifashishwa mu bugororangingo n’ubundi buvuzi bw’abazakigana bafite ubumuga butandukanye.
Umuyobozi wa Hope and Homes for Children, Habimfura Innocent, avuga ko ikigo kizubakwa kizaba gifite umwihariko wo kugira irerero ariko hakiyongeraho na serivisi z’ubuvuzi zikiri ingorabahizi kuri bamwe mu bafite ubumuga.
Yagize ati "Ikigo kizubakwa kizaba gifite aho abana barererwa, aho bakinira, aho bigira n’andi masomo y’imibanire. Kizagira n’umwihariko wo kugira aho bazajya bahererwa serivisi z’ubuzima kuko bazakurikirana imikurire y’abana kugira ngo nibaba bafite ikibazo bakurikiranwe hakiri kare, ubundi cyunganire ababyeyi. Kizafasha n’ababyeyi kugira ubumenyi mu gufasha abo bana kuko bazaba bagomba gusubira mu miryango yabo.’’
Iki kigo kizubakwa ku butaka buri ahantu heza ndetse n’ingengo y’imari ingana na 100000£ yo kubaka ibyo bikorwa yarateguwe.
Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho Myiza mu Karere ka Musanze, Ntirenganya Martin, avuga ko mu mbogamizi abantu bafite ubumuga bakunze kugira harimo n’izishingiye ku guhezwa mu miryango, ari na yo mpamvu Leta ishyize imbaraga mu bikorwa na gahunda zose zituma iyo myumvire ihinduka, kugira ngo abafite ubumuga babashe kugaragaza impano n’ubushobozi bifitemo.
Yagize ati "Twifatanya n’abafite ubumuga mu buryo butuma barushaho kwigirira icyizere, ntibigunge. Ibyo kandi bituma n’ubwonko bwabo bukanguka, bityo na bo bakiyumva nk’abafite uruhare mu iterambere ry’igihugu. Ni yo mpamvu abafatanyabikorwa nk’aba bunganira Akarere tubizeza ubufatanye buhamye ngo tugere ku ntego y’igihugu yo kudaheza."
Buri mwaka, Akarere ka Musanze gashora miliyoni 80 Frw mu bikorwa bigamije guteza imbere imikino y’abantu bafite ubumuga, akiyongeraho miliyoni 16 Frw ashorwa mu bikorwa by’ubuvuzi n’uburezi.
Kuri ubu Akarere ka Musanze kari gukora ibarura ry’abantu bafite ubumuga ndetse ngo hamenyekane neza n’ibyiciro by’ubumuga bafite n’amikoro bafite kugira ngo abo bizagaragara ko bakeneye ubufasha bwihutirwa babuhabwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!