Izi nzoga zafashwe mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 5 Ukwakira 2023, mu mukwabo wakorewe mu Kagali ka Nyabugogo n’inzego z’umutekano zirimo DASSO n’abanyerondo bo muri aka gace.
Izi litiro 1600 z’inkorano ndetse zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu ngo eshatu z’abaturage batandukanye aho hari ahafatiwe litiro 370, 430 n’ahasanzwe 800.
Izi nzoga zikimara gufatwa zahise zimenwa, ibikoresho zarimo bijyanwa ku Kagari ka Nyabugogo mu gihe ba nyirazo bo bahise batabwa muri yombi kugira ngo babanze bajye kwishyura amande.
Abaturage babwiye IGIHE ko bishimiye iki gikorwa cyo gufata inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge kuko abazinyweye bajya bateza umutekano.
Uwitwa Habiyambere yagize ati “Twabyishimiye ahubwo bajye babikora buri gihe kandi abazenga bahabwe ibihano bibakwiriye kuko abantu barazinywa bakamera nk’abasazi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, we yasabye abaturage gukomeza kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi byo kwenga inzoga zitemewe.
Ati “Zose zafashwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano zikorera mu Murenge wa Kigali zarimo DASSO n’lrondo ry’Umwuga ariko byose ni ku makuru aba yaratanzwe n’abaturage.”
Yaboneyeho gushishikariza abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi byo kwenga inzoga zitemewe kuko bigira ingaruka ku bazinyweye ndetse bihanirwa.
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi y’Umurenge wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!