Ubwo aheruka kugeza ku nteko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Minispoc n’ibigo biyishamikiyeho, Minisitiri Uwacu Julienne yasobanuye ko mu ngengo y’imari ya 2018-2019, bateganya kubaka inzu izagaragaza byimbitse amateka y’intwari z’igihugu.
Ubusanzwe hasanzwe imva gusa, bikaba byitezwe ko iyo nzu niyubakwa, bizatuma abahasura babasha kumenya amateka y’intwari mu buryo bwimbitse.
Yagize ati “Dufite Igicumbi cy’Intwari i Remera iruhande rwa Stade Amahoro, ubundi uko hameze uretse imva n’ibimenyetso by’ubutwari bihari, nta nyubako ishobora kwifashishwa mu gihe abantu bahasuye, dufite umushinga wo kuhashyira inyubako, harimo n’amateka arambuye ajyanye n’intwali z’igihugu; ni umushinga tuzakora mu byiciro, tukaba tugiye gukora icyiciro cya mbere muri uyu mwaka.”
Icyiciro cya mbere cyo kubaka iyo nzu kizatwara miliyoni 250 z’amanyarwanda na ho umushinga wose bikaba biteganyijwe ko uzatwara miliyari 1, 2.
Uretse ku Gicumbi cy’Intwari, hateganyijwe no kuvugurura, aho intwari Niyitegeka Felecité yiciwe n’abo bari kumwe mu Karere ka Rubavu, bikaba bizatwara 53,800,000 Frw.
Intwari z’Igihugu zigabanyijwemo ibyiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Mu cyiciro cy’Imanzi harimo Umusirikare utazwi ari yo ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza ndetse na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema.
Mu cyiciro cy’Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité ndetse n’abanyeshuri b’i Nyange.
Kugeza ubu mu cyiciro cy’Ingenzi nta ntwari zari zashyirwamo, aho ngo hagikorwa ubushakashatsi.






Ibitekerezo 0