Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, CIP Kanamugire Theobald yemereye IGIHE ko ubu bwicanyi bwabaye kuri uyu wa wa Kane tariki 19 Nyakanga.
Yagize ati “Ni byo koko uwo Mugabo yishe umugore baturanye amutemaguye, amuziza ko yamuteranyaga n’umugore we ndetse akanabaroga."
Amakuru avuga ko uwo mugore ngo yamwishe amushinja kumuteranya n’umugore we avuga ko asambana. CIP Kanamugire yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no kwihorera, ugize ikibazo akagana inzego bireba zikamufasha kugikemura.
Ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nzige naho umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana.
Kuri uyu wa Kane kandi mu Karere ka Rusizi, umugore w’imyaka 33 wo mu Murenge wa Kamembe yatemye mu mutwe mugenzi we Yazabella Nazaretti w’imyaka 55 ukomoka muri Tanzaniya babanaga mu mu rugo, yitaba Imana ageze kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Nsabimana Théogène yavuze ko byabaye ahagana saa tanu z’amanywa, ariko abaturanyi bavuga ko uwakoze ubu bwicanyi yari afite uburwayi bwo mu mutwe nubwo hagikorwa ipereza.

























TANGA IGITEKEREZO