Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru aho iri shuri riherereye muri Leta ya Massachusetts, mu muhango abanyeshuri 511 baherewemo impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (bachelor’s) mu mashami anyuranye n’abandi 38 bahawe iza Master’s mu bijyanye n’ubukungu.
Perezida wa Williams College, Maud S. Mandel, yavuze ko iyi ari inshuro ya 230 ritanze impamyabumenyi, ashimira abashyitsi batandukanye baturutse impande n’impande bitabiriye ibi birori.
Byari byakoranyije abarangije amasomo baturuka mu bihugu 61, aho ibendera rya buri gihugu ryari ryazamuwe nk’uko biri mu muco w’iri shuri. Ni ibirori kandi byitabiriwe n’ababyeyi n’inshuti z’abarangije amasomo.
Joseph Wilson wari watumiwe, yavuze ko abagiye guhabwa impamyabumenyi baraye amasaha atabarika badasinziriye biga ngo bazabashe gutsinda ibizamini, abandi bakajya kure y’iwabo, ariko ku bw’Imana bageze ku ntego zabo.
Mu ijambo yagejeje ku basoje amasomo, Mary-Claire King, yasabye abasoje amasomo gukoresha ubumenyi bafite mu kuzana impinduka aho batuye, bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari.
Uyu Mary-Claire King ni umuhanga mu bijyanye n’utunyangingo muri Kaminuza ya Washington ndetse yabiherewe igihembo, aho ari we wa mbere wavumbuye uturemangingo twa kanseri y’ibere na kanseri ifata imirerantanga (ovarian cancer).
Umwe mu bashimiye Ian Kagame wasoje amasomo, ni mushiki we Ange Kagame nawe mu kwezi gushize wasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu ishuri rya Kaminuza ya Columbia ryigisha iby’imibanire n’amahanga n’imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.
Ni ubutumwa yanyujije kuri Twitter buherekezwa n’amafoto yabo mu bihe biytandukanye.
Ian Kagame asanzwe ari umukinnyi w’iri shuri mu mikino inyuranye irimo umupira w’amaguru na Track and Field yari abereye kapiteni, umukino ugizwe n’ibikorwa birimo gusimbuka intera ndende, gutera umuhunda n’ibindi.
Another big congrats to the most humble young man. #Iankagame big things coming in your way. #WilliamsClassof2019. pic.twitter.com/uUiPPUtb31
— Caleb Gashugi (@CalebGashugi) June 3, 2019
It’s begun! #williams2019pic.twitter.com/msSuQNHEQU
— Williams College (@WilliamsCollege) June 2, 2019
Two Sport College Athlete( Track & Field Captain & Soccer). To the sibling that makes the rest of us feel like we’re underachieving😩. Congrats on another milestone-Economics Degree.Sooo proud of you, IK ! #WilliamsClassof2019 💜💛 pic.twitter.com/BqfZhjtzoT
— Ange.I. Kagame (@AngeKagame) June 2, 2019
Ian Kagame asobanura inkomoko y'urukundo rwe rwa Siporo









Ibitekerezo 0