Mu nama yo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubukungu n’amabanki (CBE) igamije gutegura itangizwa rya SDGs mu biyaga bigari, harebwa uruhare rw’abashakashatsi mu gufasha ibihugu kugera ku iterambere rirambye buri wese abigizemo uruhare, u Rwanda rwafashweho urugero mu bihugu byesheje neza ingamba z’ikinyagihumbi.
Uhagarariye ubunyamabanga bw’umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe gutegura gahunda y’ingamba zo gusigasira ibyagezweho muri MDGs no gukomeza kuzamura iterambere SDGs Eve de la Mothe Karoubi, yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho ari intangarugero ku bindi bihugu kandi rwakwifashishwa mu gutegura gahunda ya SDGs izatangizwa mu mwaka utaha wa 2016.
Yagize ati “U Rwanda ni urugero rwiza rw’igihugu cyabashije kwesa imihigo neza ya MDGs, ntekereza n’ibindi bihugu bya Afurika bikwiye kwigira ku Rwanda uko rwabigenje, byabafasha gutegura SDGs.’’
Yongeyeho ko u Rwanda rwakenerwa kuko muri SDGs ibihugu byageze neza ku ngamba za gahunda y’iterambere ry’ikinyagihumbi bizifashishwa mu gusangiza ibindi ku ibanga byakoresheje n’ibitarabigezeho bigasangiza ibindi inzitizi byagize kugirango bikosoke.
Karoubi akomeza avuga ko MDGs yahuye n’imbogamizi nyinshi nk’ubukene, imfu z’abana n’abagore, inzara, kugeza uburezi kuri bose n’ibibazo by’umutekano muke ku isi yose byagiye bibuza ibihugu kugera ku ngamba z’ikinyagihumbi.
Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubukungu n’icungamari Prof. Murty S. Kopparthi yashimangiye ko ibyo u Rwanda rwagezeho rubikesha imiyoborere myiza n’umutekano urambye rwubakiwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
U Rwanda rwesheje neza imihigo ikubiye mu ngamba z’ikinyagihumbi nk’uburezi kuri bose, kurandura inzara, kwita ku buzima, kurengera ibidukikije, uburinganire n’ibindi.
Umuyobozi ukuriye ihuriro rya Kaminuza n’ubushakashatsi mu biyaga bigari, Marie Jeanne Uwanyarwaya yavuze ko nk’Abashakashatsi bifashishwa kurirango bafashe abafata ibyemezo kumenya uburyo iterambere ryagezweho ryaramba no kwerekana aha ngombwa hakongerwa ingufu binyuze mu bushakashatsi.
Yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rwakoze byinshi muri gahunda y’iterambere rya MDGs bidasobanura kurangiza ibibazo biri mu cyiciro runaka.
SDGs ni gahunda izafasha u Rwanda gukora isuzuma ry’ibyagezweho ryegereye abaturage ku buryo bizafasha kureba ahakiri inyuma hakongerwa imbaraga no gukomeza kubagezaho iterambere kuko ijyanye na Vision 2020 na EDPRS 2.
Gahunda ya SDGs izatangira mu mwaka wa 2016, izunganira ibyagezweho muri MDGs ku rwego rw’isi yibanda ku nkingi 17 zirimo iz’imibereho myiza y’abaturage nk’uburezi, ubuzima, kurwanya ubukene, umutekano n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO