Ibi bigo birimo iby’amadini by’umwihariko Kiliziya Gatolika ifite amashuri menshi mu Rwanda.
Mu bihe bitandukanye iyo Minisiteri y’Uburezi itangaje amanota y’abanyeshuri yo mu bizamini bya Leta usanga nibura mu bana 10 ba mbere batsinze neza kurusha abandi barindwi baba ari abo mu bigo by’abihayimana.
Umwe mu baganiriye na IGIHE wize mu Iseminari, yavuze ko ibanga ryo gutsinda rishingiye ku kinyabupfura abanyeshuri batozwa.
Ati “Kimwe mu byo bibandaho ni ikinyabupfura. Ni cyo kigutoza kumenya inshingano ku buryo wumva ko ukwiye gukora ibyo ugomba gukora kandi mu mwanya wabyo. Aho ni ho mbona ibanga ryo gutsinda riva.”
Stella Matutina ni rimwe mu mashuri ya Kiliziya Gatolika riza imbere mu mitsindire y’abanyeshuri. Rikorera mu Karere ka Rulindo rikaba ryakira abakobwa gusa.
Umunyeshuri witwa Rwakayiro Umurerwa Marie Rose waganiriye na IGIHE, yavuze ko gutsinda neza babifashwamo n’abarimu b’abahanga kandi na bo bakiga bashyizeho umwete.
Ati “Umwihariko uri mu kigo cyacu ni ubufatanye n’urukundo kandi tukaba dufite ubuyobozi bwiza. Aha ngaha usanga umwanya wacu ufite uko upanze ku buryo iyo tutari mu masomo tuba dufite ibindi duhuriyeho. Icyo navuga turusha abandi ni ikinyabupfura no kumenya icyo ugomba gukora mu gihe nyacyo.”
Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri, Dr Vincent Ntaganira, agaragaza ko rifasha abana kubona ubumenyi bukenewe kandi ababyeyi na bo bagashyiraho umusanzu wabo.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga 2022, iri shuri ryatashye inzu mberabyombi yatwaye asaga miliyoni 700 Frw yubatswe ku bufatanye n’ababyeyi barirereramo.
Umuyobozi wa Stella Matutina, Soeur Kankindi Christine, yabwiye IGIHE ko umwihariko w’iri shuri ari uko barera abana b’abakobwa bakabaremamo ubushobozi.
Ati “Umwihariko ni uko turera abana b’abakobwa kandi tukabaremamo ubushobozi no kwigirira icyizere, bagatozwa gukunda Imana, igihugu n’imiryango yabo hamwe no kugira ikinyabupfura.”
Soeur Kankindi yavuze ko abanyeshuri biga muri Stella Matutina bitwara neza mu bizamini bya leta. Nko mu mwaka wa 2021 abakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange batsindiye mu cyiciro cya mbere ndetse n’abasoje amashuri yisumbuye babonye amanota meza.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Padiri Lambert Dusingizimana uyobora Ibiro by’Inama y’Abepisikopi Gatolika bishinzwe Uburezi Gatolika mu Rwanda, SNEC, yavuze ko kuba abanyeshuri biga mu mashuri yabo baza ku isonga mu gutsinda bishingiye ku kuba Kiliziya yarihaye inshingano zo guteza imbere uburezi.
Ati “Ni ibintu umuntu wese yatekereza; kubyukira ku gihe, ikinyabupfura, gukora icyo ugomba gukora mu mwanya wacyo, bakarya neza kandi bakabikunda. Umwarimu na we atanga ibyo afite, niba agomba kuza mu ishuri akazira igihe, niba agomba gutanga umukoro akawutanga; akaba azi neza ko bamukurikirana nk’uko umunyeshuri akurikiranwa.”
Dusingizimana yavuze ko no kuba abanyeshuri boherezwa mu bigo by’abihayimana baba ari abagize amanota yo hejuru na byo bifasha mu mitsindire.
Haracyari imbogamizi
Padiri Dusingizimana yavuze ko nubwo biyemeje guteza imbere uburezi ariko hakiri imbogamizi zigendanye ahanini n’ibibazo biri mu burezi bw’u Rwanda.
Yavuze ko bimwe mu bibazo byugarije uburezi bw’u Rwanda binakoma mu nkokora ireme ry’uburezi ryifuzwa birimo n’amikoro make y’ababyeyi, ibikoresho bidahagije n’ibindi abanyeshuri baba basabwa ugasanga nta bushobozi bwo kubigeraho bafite.
Ati “Abana bamwe usanga bakirwana no gufatira ifunguro ku ishuri kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi. Turacyabura ibintu byinshi ariko nitubigeraho nyine bizaba byiza.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!