00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibango ry’ibanga ku gusigasira ibyiyumviro byo mu ndiba y’umutima ku munsi w’abakundana

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 12 February 2016 saa 08:37
Yasuwe :

Urukundo ni igitangaza, gukunda no gukundwa ni kimwe mu bintu byiza bishobora kuba ku muntu ariko birushaho guhebuza iyo ukunzwe n’uwo wihebeye.

Aho rubera umurage, rukaba akarusho ku bakundana ni uko rwanagenewe umunsi warwo, wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka.

Ni umunsi witiriwe Mutagatifu Valentin, abakundana bongera gushimangira ibyo byiyumviro biturutse mu ndiba y’umutima bahana impano, bagasangira, bagatembera ndetse bagakora n’ibindi bikorwa bitandukanye bituma barushaho gushimangira urwo bakundana.

Hari bamwe badahirwa kuko kubera impamvu zinyuranye, uyu munsi ushobora kugera batari kumwe n’abakunzi babo. Ngaho akazi, amasomo n’ibindi bitewe n’intera igaragara iri hagati ya mwembi, gusa ku rukundo rwo nta ntera ibamo kuko imitima ihora iterera muri umwe.

Ni umwanya mwiza wo gushyira akajisho kuwo umutima wawe wihebeye, ibyo mukora byose mukabikorera hamwe, mukirinda ibibagora byatuma wa mutuzo wasendereye mwembi udatokorwa.

Hari abo usanga tariki ya 14 Gashyantare batumira bagenzi babo kugira ngo basangire, ariko bakagorwa no kubona umwanya wo gutegura amafunguro n’ibinyobwa bari bukenere kugira ngo umunsi wabo urusheho kuba utazibagirana.

Ibi ariko ntibikwiye kuba ikibazo kuko Hellofood yiteguye gufasha abahura n’izi mbogamizi ibagezaho amafunguro n’ibyo kunywa ndetse ikabagenera ibihembo birimo ijoro rimwe muri City Blue hotel, amakarita abiri y’ibihumbi 20 ya Hellofood n’amacupa 10 ya divayi ku bazakoresha asaga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bifuza gusohokana n’abakunzi babo kandi, Hellofood yabafashije mu buryo bwose kubona ibyiza byose nkenerwa ku munsi wo gushimangira urukundo nk’uyu.

Muri bimwe bifasha mu bihe nk’ibi Hellofood yageneye abakundana, harimo ahantu hatuje nk’aho bazitabwaho muri The Bistro yitegeye ubwiza bw’imisozi y’Umujyi wa Kigali, ku mafaranga ibihumbi 20, couple ikazahabwa ifunguro rya “balsamic glazed steak” n’inkoko yokeje ( alla diavola) mu gihe uri wenyine azishyura ibihumbi 12.

Uretse The Bistro kandi hari na Harry’s, aho ku bihumbi 18, couple izahabwa amafunguro atandukanye arimo bacon-wrapped stuffed mushrooms, cheesy phyllo roll-ups, goat with balsamic reduction, beef fillet) biherekejwe na raspberry chocolate cheesecake cyangwa salade y’imbuto (Fruit salad); umuntu uri wenyine nawe ashobora kuhasohokera agahabwa aya mafunguro ku bihumbi 10.

Ahandi abakundana bashobora gusohokera bakishimana harimo Pascha, restaurant izwiho umwihariko wo kugira amafunguro atekwa muri Turikiya ndetse n’ahantu abantu bashobora kotera umuriro (Outdoor fireplace), Epicurean izwiho kuba ariyo ya mbere muri Kigali ifite amafunguro akomoka mu Bufaransa na Heaven ifite ibyicaro byiza bibereye gutegurirwamo imishinga y’ejo hazaza hanyu nk’abakunzi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages