00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibarura ryihariye ry’abafite ubumuga ntirizagenda nk’uko ryari ryarateganyijwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 February 2024 saa 01:11
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko gahunda yihariye yo kubarura abafite ubumuga hifashishijwe ikoranabuhanga ryitwa DMIS (Disability Management Information System), itazarangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.

Mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2023/2024 yemejwe tariki ya 27 Kamena 2023, byari byarateganyijwe ko hazakenerwa miliyoni 900 Frw kugira ngo uyu mwaka uzarangire igikorwa cyararangiye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urugaga rw’abafite ubumuga, Karangwa François Xavier, muri Kanama 2023 yatangaje ko iyi gahunda izafasha Leta mu kumenya ibyo aba bantu bakeneye n’ingorane bahura na zo mu buzima bwabo.

Karangwa ati “Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzerekana ibyo bakeneye, ibyo bahawe, ingorane bafite, cyane cyane imbogamizi bahura nazo mu kuba babasha kujya mu buzima busanzwe nk’abandi Banyarwanda. Izo mbogamizi ni zo tuzajya duheraho tureba ibikenewe kugira ngo dukemure ibyo bibazo bafite.”

Mu ngengo y’imari ya 2023/2024 ivuguruye yemejwe tariki ya 8 Gashyantare 2024, byagaragaye ko mu mafaranga yari yarateganyirijwe gahunda ya DMIS, habonetse gusa miliyoni 437,2 Frw arimo inkunga ya miliyoni 37,2 Frw.

Depite Mussolini Eugène yagaragaje impungenge z’uko bitewe n’uko hari amafaranga yari akenewe muri iyi gahunda atabonetse, uyu mwaka uzarangira itarangiye.

Ati “Ibarura ryari ryarateganyijwe ririmo ibikorwa byakagombye kurangirana n’iyi ngengo y’imari 2023/2024. Yari yarateganyirijwe miliyoni 900 Frw zasinywe mu ngengo y’imari yatowe ndetse haboneka miliyoni 400 zirimo zikoreshwa kugeza ubu.”

“Aya mafaranga aramutse atabonetse muri iyi ngengo y’imari ivuguruye, imibare twari kuzagenderaho 2024/2025, ingengo y’imari izaba isubiye inyuma kandi byari biteganyijwe ko irangira muri NST1.”

Minisitiri Ndagijimana yasubije ko guverinoma yashakishije andi mafaranga, ariko ntiyaboneka, atanga icyizere ko mu ntangiriro y’umwaka w’ingengo y’imari itaha ari bwo iyi gahunda izarangira.

Ati “Twagiye kureba niba hari aho twayabona ngo turebe niba byarangirana n’ukwa Gatandatu, dusanga bitugora, dusanga ko igikorwa cyakomeza, dukoresha aya dufite, noneho bigakomeza mu ntangiriro y’ingengo y’imari itaha, tukaba twarangiza neza igikorwa.”

Iri barura ryatangiye mu Ugushyingo 2023.

Depite Mussolini yagaragaje impungenge z'uko umwaka uzarangira iri barura ritarangiye
Minisitiri Ndagijimana yasubije ko amafaranga atabonetse
Minisitiri Ndagijimana yamenyesheje abadepite ko iri barura rizarangira mu mwaka w'ingengo y'imari utaha

Amafoto: Herve Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .