Ibaruramibare rikocamye ryashyira igihugu mu kaga kuko imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibaruramubare (NISR) yifashishwa mu gushyiraho politiki ihamye n’igenamigambi bifitiye igihugu cyose akamaro.
Buri gace k’ubushakashatsi gasaba imibare nk’imiturire, ikigero cy’uburezi, imbyaro, imfu z’abana, ubuzima bw’abagore, imibereho n’imyororokere, umutungo n’ibindi.
Ubwo umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Yussuf Murangwa yafunguraga icyiciro cya nyuma cy’amahugurwa y’iminsi ibiri yabereye mu Ishuri Rikuru INES Ruhengeri kuwa 12-13 Kanama 2013, yavuze ko iyo imibare ikozwe nabi idindiza iterambere ry’igihugu.
Murangwa ati “Ubushakashatsi dukora, bubamo amakuru menshi cyane ashobora gusesengurwa na Leta cyangwa abikorera mu igenamigambi ryabo. Amakuru iyo akozwe nta buriganya yihutisha iterambere ariko imibare ikozwe na iraridindiza.”
Murangwa ashimangira ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyitondera ubushakashatsi gikora, kuko bufite uruhare runini mu guteza imbere igihugu, bityo ikigo kikorohereza buri wese wakoresha ubwo bushakashatsi asesengura cyangwa ategura igenamigambi.
Prof. Lyambabaje Alexandre, umushakshatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda no muri INES Ruhengeri wifashisha cyane imibare ya NISR, ashima iki kigo kuko cyaborohereje kubona imibare bifashisha mu bushakashatsi.
Agira ati “Mu myaka ishize wandikaga ibaruwa isaba kuba wabona ibyo ukeneye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare. Byatwaraga igihe nk’amezi abiri utarabona igisubizo, ubu birorshye kubigeraho, kuko igihe cyise ubishakiye ubibona, kubera ikoranabuhanga.”
Prof. Ryambabaje abona bidahagije ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyamenyekana nk’igitanga imibare yizewe ku rwego rw’Afurika, ariko hakiri umubare muto w’abakoresha ubushakashasti bwacyo ndetse no kuba kidakoresha ibyogajuru mu kwagura ubushakashatsi gikora.
Ushaka kumenya ibigendanye n’ubushakashatsi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare usura urubuga www.statistics.gov.rw cyangwa ugakoresha telefoni igendanwa wohereza ubutumwa butumwa bugufi 4321, ugakurikiza amabwiriza.



















TANGA IGITEKEREZO