00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibaruwa ifunguye Ambasaderi wa USA yandikiye Abanyarwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 February 2015 saa 02:29
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi 7 yakiriwe nka Ambasaderi mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles yandikiye abanyarwanda ibaruwa ifunguye, abashimira, anabararikira gufatanya mu mikorere ye mu gihe cy’imyaka 3 azamara mu Rwanda.
Dore ibaruwa Ambasaderi Erica J. Barks-Ruggles yandikiye abanyarwanda
Muraho!
Nyuma y’Icyumweru kimwe ndi mu Rwanda, umutima wanjye wuzuye ibyishimo biterwa n’uko mwanyakiriye ndetse n’ubwiza bw’abanyarwanda. Buri wese nahuye na we (…)

Nyuma y’iminsi 7 yakiriwe nka Ambasaderi mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles yandikiye abanyarwanda ibaruwa ifunguye, abashimira, anabararikira gufatanya mu mikorere ye mu gihe cy’imyaka 3 azamara mu Rwanda.

Dore ibaruwa Ambasaderi Erica J. Barks-Ruggles yandikiye abanyarwanda

Muraho!

Nyuma y’Icyumweru kimwe ndi mu Rwanda, umutima wanjye wuzuye ibyishimo biterwa n’uko mwanyakiriye ndetse n’ubwiza bw’abanyarwanda. Buri wese nahuye na we yansuhuzanyije inseko nziza ananyifuriza imirimo myiza mu myaka itatu nzamara nkorera igihugu cyanjye mu Rwanda.

Ubu namaze kumva ku cyizere abanyarwanda bafitiye ahazaza habo ndetse n’icyifuzo cy’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda tuzakomeza kunoza imikoranire dushakira ibyiza abanyarwanda.

Nyuma y’imyaka 23 nkorera igihugu cyanjye muri Deparitoma ya Leta, nishimiye ko Perezida Obama n’umunyamabanga wa Leta, Kerry bangiriye icyizere banshinga imirimo yo guhagararira Amerika mu Rwanda. Mu ntangiriro zanjye namwe, nifuje kubandikira iyi baruwa ngo mbibwire ndetse mbonereho no gusubiza bimwe mu bibazo nakunze kubazwa.

Na mbere yo kuza i Kigali, abantu bakomeje kumbaza ibibazo bitandukanye birimo intego zanjye za manda nzamara nka Ambasaderi. Intego yanjye nyamukuru iroroshye: Ndashaka guhamya no kongera imirimo dukorana n’abanyarwanda dushakira hamwe ibisubizo ku bibazo duhura na byo muri rusange ndetse no kubaka ahazaza heza h’ibihugu byombi.

Nk’uko nabibwiye Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Mushikiwabo muri iki Cyumweru, ndifuza kuzenguruka ahantu hatandukanye mu Rwanda ndetse nkaganira n’abaturage dukarebera hamwe uburyo bwiza twakorana ku bibazo bikomeye bihari. Twageze kuri byinshi dufatanyije, ariko imbere haracyari n’ibindi tugomba guhangana na byo. Ndashaka guhura n’abantu mu mpande zose z’u Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe uko twakongera imbaraga mu mikoranire.

Uhereye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima no gusoma no kwandika, ukageza ku iterambere ry’ubukungu ndetse n’ingufu, ukongera ugahera ku guteza imbere gahunda ya Demokarasi mu nzego zitandukanye n’imiyoborere myiza ukagera mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no guteza imbere umutekano mu Karere, dufite byinshi byo gufatanya.

Imyaka 20 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Amerika izakomeza guha icyubahiro ababuriye ubuzima bwabo muri Jenoside inashishikarize umuco wo kubabarira no kubahana. Ku bw’iyi mpamvu, rumwe mu nzinduko zanjye za mbere nyuma yo gutanga ibyangombwa kwa Perezida rwabaye urwo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.

Hariya natewe imbaraga n’umuhate ugaragara mu banyarwanda barokotse na bariya bafashije abandi muri biriya bihe by’akaga. Buri gihe kandi nterwa imbaraga n’umuhate buri munyarwanda akorana aharanira ejo hazaza heza, hatekanye hari n’iterambere. Ahazaza buri munyarwanda wese afite amahirwe yo kwiteza imbere.

Amerika itewe ishema no gufatanya n’u Rwanda mu iterambere. Ibihugu byacu byombi bifitanye umubano wihariye ushingiye ku iterambere ry’ubukungu, kugabanya ubukene, ubuzima no kubungabunga amahoro. Amerika ni igihugu cya mbere gitera inkunga u Rwanda aho itanga miliyoni 180 z’amadorari buri mwaka yifashishwa mu Buzima, iterambere, uburezi, Demokarasi na gahunda z’imiyoborere. Ubu bufasha, twongeyeho umuhate wa Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo bikomeye nk’icyorezo cya SIDA n’impinduka mu Burezi, byatumye u Rwanda rutera intambwe igaragara mu kwiyubaka.

Ubunararibonye bwanjye muri Afurika bwanyigishije agaciro k’iyi mikoranire kandi niteguye gukomeza gushyigikira ubucuti bwacu na Guverinoma ndetse n’abaturage b’u Rwanda.

Mu gihe tugana imbere, Ndasaba buri wese kwitabira ibiganiro akankurikira kuri Twitter (@USAmbRwanda), gusura urubuga rwa Internet rwa Ambasade ndetse no kudukurikira kuri Facebook, cyangwa se muze mudusure kuri Ambasade ku isomero riri i Kigali cyangwa i Rubavu.

Mbaye mbashimiye mu gihe ntegereje kuganira no gukorana namwe mu gihe cy’imyaka itatu nzamara ndi Ambasaderi hano mu Rwanda.

Yahinduwe mu Kinyarwanda na Ange de la Victoire Dusabemungu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages