Ababana n’ubumuga bw’ubugufi bavuga ko bahura n’ibibazo byinshi ariko kudafatwa nk’abandi ,gusuzugurwa ndetse no kugira isoni mu bandi, ari byo by’ingutu bakunda guhura nabyo.
Niyongabo Cesar ufite imyaka 35 upima ibiro 42 abana n’ubumuga bw’ubugufi utuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Rwimbogo mu mudugudu wa Kabaya, yatangarije IGIHE ko bakunze guhura n’ibibazo byinshi, gusa avuga ko muri byo bakunze guhura na byo ari bitatu.
Niyongabo Cesar yavuze ati “Ikibazo cya mbere mpura na cyo n’icyo kwitwa Gasongo n’abantu benshi, yaba abato cyangwa abakuru babona ko ndi mugufi ndetse n’icyo gusuzugurwa cyane kuko hari abambona, cyane cyane abagore, nkabona barandeba nabi nk’aho mbatera isesemi.”
Yongeyeho ko bitewe n’uburyo ababana n’ubumuga bw’ubugufi bafatwa, bikunze kubatera isoni, kuko abona badafatwa nk’abandi bantu. Gusa akomeza avuga ko bidakorwa n’abantu bose kuko hari ababaha agaciro kabo kuko batiremye.
Abajijwe niba hari inshuti y’umukobwa agira, Niyomugabo yavuze ko ayifite gusa akomeza avuga ko iyo bari kumwe bagahura n’abantu abona kenshi biyitera isoni, kuko ihita imusiga ku buryo yibaza amaherezo yabyo, gusa akabura uko abigenza.
Akomeza avuga ko n’ubwo kubona akazi kuri bo bigoye ariko we yakihangiye kuko agurisha amakarita ya MTN, ndetse anavuga ko muri Weekend ajya gushaka akazi ko guca amatike kuri Stade kuko mu buzima bwe yikundira umupira w’amaguru.
Na ho umukobwa ubana n’ubumuga bw’ubugufi ufite imyaka 31 ufite uburebure buri munsi ya metero imwe wanze ko izina rye ritangazwa, utuye mu murenge wa Gitega,yagizeze ati “ Njye no kujya mu bantu benshi sinjya mbishobora, kuko kenshi baba barimo kundeba cyane kandi ari na ko baba bamvuga.”
Yakomeje avuga ko ibyo bimutera isoni zo kujya mu bandi, gusa yongeyeho ko nta nshuti y’umuhungu agira. Kuba nta muhungu wari wamubwira ko amukunda kugeza ubu bimutera kwibaza ku buzima bw’ejo hazaza ndetse n’uko azabona umwana .
Ababana n’ubumuga bw’ubugufi barangije basaba abanyarwanda bagenzi babo kubafata nk’abandi ndetse no kutabasuzugura kuko atari bo biremye.



















TANGA IGITEKEREZO