Ibihugu bigera kuri 47 bibarizwa muri Afurika iba munsi y’ubutayu bwa Sahara , bihuriye i Kigali ku bibazo bitandukanye by’uburezi, by’umwihariko imyigire y’abana b’abakobwa.
Iyo nama ihuriwemo n’ibihugu bitandukanye nk’u Rwanda, Liberia, Lesotho, Eritrea , Cameroon n’ibindi bihugu byinshi bibarizwa Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bihangayikishijwe n’imyigire y’abana b’abakobwa, akaba ari imwe mu mpamvu nyamukuru iteranije iyo nama.
Umuyozi muri FAWE, Aicha Bah Dialo akaba n’umujyana muri UNESCO ari mu bitabiriye iyi nama mu ijambo rye yashimangiye ko imyingire y’abakobwa iteye inkenke yagize ati “Hari ibintu usanga bibabaje cyane kubona umwana w’umukobwa atwara inda ugasanga aratereranywe, ibi ahanini ashobora gutwara iyo nda idateguwe kubera kutongererwa ubushobozi mu burezi, kuko byamubayeho bitewe n’ikibazo k’intamenya”.
Aisha Bah Dialo akomeza avuga ko hariho n’ababyeyi usanga batarasobanuriye abana b’abakobwa igihe bagira imugongo icyo gihe cyagera ugasanga abana ntibazi iyo biva ni yo bigana kubera ubujiji.
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyo nama nka Qian Tang Umuyobozi Wungirije wa UNESCO, Martial De Paul Inkoung Umuyobozi muri UA, Julia Gillard uhagariye Global Patenership for Education ndetse na Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Silas Lwakabamba.
Bose bahurije ku kuba uburezi bw’umwari n’umutegarugori bugomba kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo bagera kure n’abo mu iterambere.
Ikindi kigambiriwe muri iyi minsi nk’uko uhagaririye UNESCO muri iyo nama yabitangaje Qian Tang ni uko muri Gicurasi hazaba inama muri Korea iziga ku burezi muri rusange ngo hariho kandi gahunda yo kuzahuza ibihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse n’ibihugu byo hejuru yabwo (Maghreb).



















TANGA IGITEKEREZO