Ni inama yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 350 ruturutse mu bihugu binyamuryango wa Commonwealth, iyi nama ya 12 biteganyijwe ko izarebera hamwe icyerekezo cy’urubyiruko.
Iri huriro ry’urubyiruko ni umwanya mwiza rubonye wo kugaragaza zimwe mu mbogamizi zikirubangamiye ndetse no kwerekana ibyifuzo byarwo kuri za guverinoma mu gutegura ahazaza heza h’umuryango wa Commonwealth.
Kugeza ubu ibihugu 54 bigize umuryango wa Commonwealth bifite abaturage basaga miliyari ebyiri ariko 60% ni urubyiruko rufite hasi y’imyaka 30.
Bimwe mu bibazo bibangamiye urubyiruko kuri ubu birimo no kuba Covid-19 yatumye rumwe mu rubyiruko rubura akazi ndetse abandi ntibabashe guhangana ku isoko ry’umurimo.
Biteganyijwe ko muri iri huriro ry’urubyiruko hazareberwa hamwe ingamba zishobora no kuzagezwa ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma ku munsi wa nyuma wo gusoza iyi nama.
Uru rubyiruko kandi ruzanagira amahirwe yo guhura n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu biganiro bitandukanye.
Uyu mwaka iyi nama y’ihuriro ry’urubyiruko rwo mu muryango wa Commonwealth izibanda ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere myiza, ikoranabuhanga, ubumenyi, guhanga udushya, iterambere rirambye, ubuzima, Covid-19 ndetse n’ubucuruzi.
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!