00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haracyari ibibazo mu itangazamakuru ryo mu Rwanda

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 30 April 2013 saa 03:13
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama Nkuru y’Itangazamakuru, Mugisha Emmanuel aratangaza ko hakiri ibibazo biri mwuga w’Itangazamakuru bishingiye ku mibereho y’abanyamakuru irimo kudahembwa neza no gukora batagira amasezerano y’akazi, ariko ko harimo hakorwa ubukangurambaga mu nzego bireba ngo bikemuke.
Ibi Mugisha abitangaje mu gihe Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, wizihizwa tariki ya 3 Gicurasi ya buri mwaka, Inama Nkuru y’Itangazamakuru (…)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama Nkuru y’Itangazamakuru, Mugisha Emmanuel aratangaza ko hakiri ibibazo biri mwuga w’Itangazamakuru bishingiye ku mibereho y’abanyamakuru irimo kudahembwa neza no gukora batagira amasezerano y’akazi, ariko ko harimo hakorwa ubukangurambaga mu nzego bireba ngo bikemuke.

Ibi Mugisha abitangaje mu gihe Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, wizihizwa tariki ya 3 Gicurasi ya buri mwaka, Inama Nkuru y’Itangazamakuru itangaza kandi ko nta bibazo bigikomeye bibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Mugisha Emmanuel yagize ati “Nta bibazo bikunze kugaragara aho abanyamakuru bimwa amakuru, kandi nta hohohoterwa bakorerwa. Ibi hamwe n’amategeko agenga umwuga agenda avugururwa biratanga icyizere cy’ahazaza.”

Muri raporo yacyo y’umwaka wa 2011 yasohotse muri 2012, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere cyagaragaje ko kubona amakuru rusange biri ku kigererano cya 54% mu Rwanda.

Bamwe mu banyamakuru twaganiriye batangaje ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bugenda bukiri hasi bitewe n’uko abanyamakuru bimwa amakuru, abandi bagatukwa, bagacunaguzwa n’ibindi.

Icyakora hari abandi babona ko hari intambwe yatewe n’ubwo butaragerwaho 100%. Umwe muri bo yadutangarije ko hari icyizere kuva itangazamakuru rigiye kujya ryigenga, ariko agaragaza impungenge z’ubu bwigenge, agira ati “Abanyamakuru ubwabo ntibarabyitegura neza kuko hakiri abandika amakosa, inkuru zidafite gihamya n’ibindi.”

Ibikorwa bitegura iyizihizwa ry’umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ngo byatangiye tariki ya 25 Mata 2013, hasurwa amashuri makuru yigisha itangazamakuru, hakaba hateganyijwe n’ibindi biganiro bizahuza abakora umwuga w’itangazamakuru, Sosiyeti Sivili n’inzego za Leta, tariki ya 3 Gicurasi, haganirwa uburyo uburenganzira bwo kuvuga butakoreshwa mu nzira zisenya cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga .

Mu Rwanda harabarirwa ibinyamakuru byandika bisaga 30, imbuga za interineti zisaga uyu mubare, amaradiyo asaga 20, televiziyo imwe y’Igihugu n’izindi zigera kuri indwi zitegereje gutangira gukorera mu ikoranabuhanga rya “Digital”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages