Babigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nyakanga 2022 ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yabasuraga muri gahunda yo kureba aho bageze umushinga w’ubuhinzi bw’icyayi.
Bavuze ko umushinga wo guhinga icyayi watangiye kubateza imbere ndetse n’imibereho yabo ikomeje guhinduka myiza ariko hari imbogamizi zigihari.
Kutagira imihanda
Abo bahinzi bagaragaje ko kutagira imihanda mu mirima y’icyayi no hafi yacyo bituma batabasha kugeza umusaruro ku nganda byihuse ukagerayo utinze wamaze kwangirika.
Mukamisha Domitilia wo mu Murenge wa Kibeho ati “Kugeza umusaruro ku nganda biratugora kuko nta mihanda dufite hano mu cyayi. Kukijyana ku muhanda aho imodoka ibasha kugera bituma cyangirika.
Kuri iki kibazo Minisitiri Mukeshimana yabiganiriyeho n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, abizeza ko hagiye gukorwa imihanda ya kilometero 19.
Ati “Icyo kibazo n’abandi bahinzi bakitubwiye kandi twakiganiriyeho n’akarere twemeranya ko hagiye gukorwa imihanda ya kilometero 19 mu cyayi.”
Inkongi y’umuriro
Abaturage bagaragaje ko bayobotse umushinga w’ubuhinzi bw’icyayi, imisozi yabo yari yuzuyeho ishinge barayihinga. Gusa bavuze ko babangamiwe n’imisozi ya Leta itabyazwa umusaruro ahubwo ikaba itwikwa mu bihe by’izuba, bakaba batewe impungenge n’uko icyayi cyabo kizashya.
Bunguriki Philemon ati “Urabona imisozi y’abaturage ihinzeho icyayi naho iriya iriho ishinge n’ibyatsi ni iya Leta, iyo rero bigeze mu zuba abashumba barayitwika kugira ngo imvura nigwa hazamere ubwatsi bw’amatungo. Ikiduteye impungenge ni uko icyayi cyacu kizafatwa n’umuriro kigashya, tukaba dusaba ko nayo yahingwaho icyayi.”
Abatanze ibitekerezo kuri iyo ngingo bavuze ko imisozi ya Leta iriho amashyamba adatanga umusaruro n’indi yamezeho ishinge ikwiye guhingwaho icyayi bikabera urugero rwiza abaturage.
Igiciro cy’amasoromyi
Abasoromyi b’icyayi mu Karere ka Nyaruguru bagaragaje ko amafaranga bahabwa ku kilo kimwe cy’amababi ari make kandi inganda zigifite ndetse n’abahinzi babaha ayo bishakiye.
Kuri iki kibazo basabye ko inzego zibishinzwe zacyinjiramo zigashyiraho amafaranga nyayo umusoromyi akwiye guhabwa nk’uko bashyiraho ayo umuhinzi ahabwa.
Mujawamariya Clementine ati “Ku kilo baduha amafaranga make ku buryo umuntu asoroma icyayi umunsi wose bukira akoreye amafaranga nka 1500. Icyo twifuza ni uko abayobozi badufasha bagashyiraho igiciro nyacyo ku buryo natwe akazi ko gusoroma icyayi tukagira umwuga kakadutunga.”
Minisitiri Mukeshimana yabijeje ko icyo kibazo agiye kukiganiraho n’izindi nzego kigashakirwa igisubizo kirambye.
Yagize ati “Ikindi bambwiye ni ikijyanye n’ibiciro by’abasoromyi, nacyo nagifashe nitwe tubikora tuzagenda tubyigeho tuganire n’abayobozi namwe, kugira ngo turebe uko twashyiraho igiciro cy’abasoromyi b’icyayi.”
Kutagira amazi meza
Ikindi kibazo abahinzi b’icyayi bagaragaje ni icyo kutagira amazi meza hafi yabo kuko bakivoma ayanduye mu kabande.
Cyagaragajwe n’abo mu Mudugudu wa Nkomero mu Kagari ka Nyange mu Murenge wa Kibeho.
Mukamisha Domitilia ati “ikindi nimurebe ahantu tuvoma munsi y’uyu musozi, ntitugira amazi meza hafi yacu. Umwana ajya kuvoma mu kabande bigatuma atindayo kuko ari kure agakererwa ishuri.”
Icyo kibazo cy’amazi mabi yakijyanishije n’icy’amashuri ari kure asaba ko bafashwa kubakirwa ishuri hafi yabo.
Ati “Umwana aravoma hasi hariya yavayo akajya kwiga ahantu muturutse hirya kure. Ikibazo cy’amashuri nacyo rwose banyakubahwa mwazareba ukuntu biramutse bikunze ntabinonekera rimwe, mwazadufasha.”
Ibindi byifuzo bagaragaje ni iby’uko abashinzwe ubuhinzi bw’icyayi bajya babasura mu mirima no mu ngo bakabakurikirana kenshi kugira ngo badasubira inyuma.
Kuri icyo Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yasabye abashinzwe ubuhinzi kwambara bote bakegera abahinzi.
Ati “Nibyo rwose nahoze nganira n’abashinzwe ubuhinzi ko moto bazireka bagafata bote.”
Murwanashyaka yabijeje ko n’ibindi bibazo bagaragaje bizakomeza gukurikiranwa bigashakirwa ibisubizo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!