00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo biri muri CARAES Huye birashakirwa ibisubizo vuba

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 December 2013 saa 12:56
Yasuwe :

Mu bitaro bya CARAES –Huye byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe n’ubumuga bundi, haravugwa ibibazo bitandukanye birimo kuba ababyivurizamo boroherwa ntibamenye imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, kuba hari abababigana batatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiyongeraho n’umubare muto w’abakozi hamwe n’amafaranga menshi Minisiteri y’Ubuzima ibarimo icyakora iyi minisiteri ivuga ko ibi bibazo byatangiye gushakirwa ibisubizo.
Ibi bibazo byagaragajwe mu cyumweru gishize ubwo (…)

Mu bitaro bya CARAES –Huye byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe n’ubumuga bundi, haravugwa ibibazo bitandukanye birimo kuba ababyivurizamo boroherwa ntibamenye imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, kuba hari abababigana batatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiyongeraho n’umubare muto w’abakozi hamwe n’amafaranga menshi Minisiteri y’Ubuzima ibarimo icyakora iyi minisiteri ivuga ko ibi bibazo byatangiye gushakirwa ibisubizo.

Ibi bibazo byagaragajwe mu cyumweru gishize ubwo intumwa za Minisiteri y’ ubuzima n’iz’ ubunyamabanga bw’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’ igihugu zasuraga ibigo bitandukanye mu karere ka Huye nka CARAES-Huye, ikigo cyita ku bana ADAR TUBAHOZE n’ibitaro bikuru bya kaminuza by,i Butare CHUB.

Abaza kwivuza muri ibi bitaro badafite ubwisungane mu kwivuza bavuga ko baba bagomba kwishyura amafaranga menshi, abenshi nyuma yo gukira ntibabe bafite aho bataha. Minisiteri y’ Ubuzima isanga ibyo bibazo bikomeye, bikaba bigomba kubonerwa umuti mu buryo bwihuse.

Ibindi bibazo byagaragajwe iki kigo gihura na byo ni ukuba nta ngobyi y’ abarwayi bigira, kuba abazanwa muri CARAES bazanwa na Polisi bamara gukira bakabura aho bajya kuko nta myirondoro yabo iba ihari. Abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva biragorana kubavura, no kuba hari abaza kuhavurirwa baturuka mu bindi bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Uganda na Tanzaniya bakira ntibashobore gusubizwa mu bihugu byabo.

Kuri ibi bibazo, Ndayisaba Emanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga avuga ko bikomeye, icyakora avuga ko nubwo ubufasha bukenewe henshi ariko iki kigo kikaba cyari gikwiye gufashwa ngo abafite ubumuga bitabweho.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima, umukozi wayo Dr Ndagijimana Sylvestre yemera ko ibyo bibazo byagaragajwe bikomeye kandi byumvikana, akemeza ko bigiye gukorewa ubuvugizi bwihuse. Avuga ko Minisiteri y’ Ubuzima izihutira gukora ubuvugizi bujyanye no kubona abakozi n’ibikoresho, kuko ari cyo gikenewe kugira ngo ibi bibazo bibashe gukemuka. Ku kibazo cy’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 96 iyi minisiteri ibereyemo ibitaro, yemera ko izayishyura.

Mu gihe ku itariki ya gatatu Ukuboza ari umunsi mpuzamhanga wahariwe abafite ubumuga ku Isi, haracyagaragara ibibazo bitandukanye byiganjemo iby’aho batuye n’aho bavurirwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages