00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo by’Abagore muri Afurika byamuteye kugaragaza ubwiza bwabo mu bishushanyo

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 7 August 2015 saa 10:04
Yasuwe :

Niyakire Nelson, umusore w’imyaka 24, ukomoka i Bujumbura mu Burundi, yiyemeje gukoresha Impano ye yo gushushanya, agaragaza ubwiza bw’abagore bo muri Afurika anerekana ko bahura na byinshi ariko bakabyitwaramo neza.

Niyakire ubu ari mu Rwanda mu cyo yise “Tribut Imaginaire Exhibition” iri kubera kuri “Innovation center” hejuru mu isomero rikuru ry’igihugu, akaba avuga ko yaje mu rwego rwo gusembura intekerezo.

Avuga ko icyamuteye kwihatira gushushanya abagore ari ubwo yajyaga mu cyaro kimwe cyo muri Kenya cyitwa Samburu County, kiri mu birometero 380 uvuye i Nairobi, agasanga hahurijwe hamwe abagore bakorewe amabi bigishwa imyuga itandukanye.

Yagize ati “Byankozeho nshaka kwerekana ko kuba umugore yaraciye mu ngorane bitavuze ko adashobora kongera kubaho”.

Ngo buri shusho ye iba ikubiyemo ibibazo rusange umugore ahura na byo muri Afurika, ariko agaragaza ko umuntu ashobora kubibamo akabisohokamo.

Ntiyabyize mu ishuri ahubwo ni ukubikunda

Niyakire aganira na IGIHE, yavuze ko gushushanya atabyize mu ishuri, ahubwo yagiye abikunda akiri muto, maze ababyeyi bakamubera beza bakamushishikariza kudahagarika impano ye.

Ati “Barambwiye ngo nige mbone amanota, ariko icyo nkunda na cyo ngikomeze, ngira Imana mpura n’abandi bize umwuga, abantu babaga barize bagenda banzamura.”

Ageze ku myaka 17 ni bwo yakoze ifoto yamwemeje ko ashobora kuba umunyamwuga. Iki gishushanyo ntiyakigurishije, ahubwo yagitanzemo impano.

Amafaranga si yo ashyize imbere

Niyakire avuga ko agitangira gushushanya atakoreraga amafaranga ahubwo, iyo yakoraga ikintu kikamushimisha yahitaga agiha inshuti cyangwa bamwe mu bo mu muryango we.

Yagize ati “Icyo gihe sinari nzi agaciro k’amahera (amafaranga) gusa bwa mbere ayo nabonaga ni ubwo umuntu we yahitaga ashaka kuyampa, ndibuka mbere bampaye ibihumbi 25 numva ni menshi cyane.”

Ngo no kuri ubu ntabwo icyo ashyize imbere ari ukugurisha, ahubwo igikuru ari ugukangura intekerezo z’abanyarwanda mu gukunda ibihangano bye. Gusa ibihangano bye ubu bifite agaciro hagati y’ibihumbi 300 na 700.

Yagize ati “Sinaje hano ngamije kugurisha cyane, ahubwo igikuru ni ugusembura ibyiyumviro (ibitekerezo) biri ku mitima, kuko aya ni amateka nshaka kwerekana, bityo uwo ari we wese ubishoboye yaza akareba.”

Ibibera i Burundi na byo byaramukanguye arashushanya

Mu kiganiro twagiranye ntiyigeze ashaka kubitangazaho byinshi ngo hatazagira uzakomeretswa n’ubusobanuro bw’ibihangano bye. Gusa mu bihangano afite muri iki gihe harimo ibyo akomora ku biri kuba I Burundi cyangwa kuri bimwe mu bihangano by’abarundi.

Yaduhaye urugero rw’igishushanyo akomora ku gisigo cy’umusizikazi w’Umurundi witwa Keith Nivyabandi wakunze no kugaragara avuga ko adashyigikiye Manda ya gatatu ya Nkurunziza.

Asobanura icyo gihangano avuga ko izuba rishobora kurira ariko ejo rikazongera rigacana ariko nubundi abikora mu ishusho y’umugore.

Ati “Nubwo amarira ashobora gutemba ariko umuntu arongera akishimka.”

Ikindi gihangano yadusobanuriye ni aho yibaza umubyeyi ushobora kuba afite abana bitabira imyigaragambyo mu Burundi kenshi banabarasa, yumva ashenguwe n’uko mu mutima we haba haremerewe ahita ashushanya.

Kugura ibihangano ni ukugura igice cy’amateka

Aganira na IGIHE yavuze ko muri aka karere abantu batarumva neza agaciro k’ubu buhanzi, ariko ngo iyo ubitunze uba utunze amateka kurusha uko watunga Telefoni n’imodoka bizasaza mu myaka ibiri.

Yagize ati “Barababaje kuba umuntu atarekura amafaranga ngo agure ibihangano ariko agahitamo kugura imodoka nziza,Telefoni n’urukweto rwiza. Ibyo nyuma y’imyaka ibiri birasaza, ariko iki gihangano kizamara imyaka igihumbi kandi uko imyaka igenda ni ko agaciro kiyongera.”

Avuga ko ibi bishushanyo atari iby’abakire gusa kuko n’umukire utabyiyumvamo atabigura, ahubwo bisaba ko ubwo butumwa bugukoraho ukaba wabigura niyo waba utinjiza za miliyoni.

Ibihangano byatangiye gutanga “Akantu”

Avuga ko nyuma y’urugendo runini yifashisha ababyeyi kuri ubu asigaye abasha gucuruza ndetse akigurira ibikoresho byose bituma abikora kinyamwuga.

Ati “Ubu sindagera urwego rwo kwibana ariko ndamutse mfashe inzu nakwibeshaho neza kubera ubuhanzi bwanjye. Ikindi bituma mpura n’abantu kubera ubu buhanzi.

Asoza avuga ko yifuza ko ibihangano bye mu myaka micye iri imbere byazaba bimaze kugera muri Afurika, Aziya n’u Burayi, kuko asanga azaba agize uruhare mu kwigisha amateka.

Amafoto: Bizimana Jean

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages