00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo by’imitungo n’akarengane mu butabera ku isonga ry’ibibangamiye uburenganzira bw’abanyarwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 October 2018 saa 01:15
Yasuwe :

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, yagaragaje ko mu bibazo bibangamira uburenganzira bw’abanyarwnda, ku isonga hari iby’abarenganyijwe ku mitungo byihariye 34.4% naho abarenganyijwe mu butabera bari 24.5%.

Bikubiye muri raporo y’ibikorwa ya 2017/18 by’iyo Komisiyo yamurikiwe Inteko rusange y’umutwe wa Sena n’uw’Abadepite kuri uyu wa 29 Ukwakira.

Perezida wa Komisiyo, Nirere Madeleine, yavuze ko ‘ibirego biza ku isonga hakurikijwe ibyiciro by’uburenganzira ari ibishingiye ku mitungo n’ubutabera’.

Yavuze ko ‘ibijyanye n’umutungo yakiriye ari 642 byihariye 34.4%, iby’ubutabera ni 457 bingana na 24.5%, gusambanya abana 224 bingana 12%.”

Muri ibyo birego 642 ku burenganzira ku mutungo bwite, Nirere yavuze ko 318 byabonewe ibisubizo, 238 biracyakurikiranwa naho icyenda ba nyirabyo bagiriwe inama zibafasha mu ikemurwa ryabyo.

Mu bibazo by’ubutabera, yagaragaje ibirimo icy’umuturage wo mu Karere ka Nyanza watsinze urubanza rwa miliyoni zisaga 6 Frw mu 2007, ariko kugeza uyu munsi akaba atarahabwa ubutabera, kuko uwo yaregega nta mitungo afite yavamo n’ibindi.

Iyi raporo kandi igaragaza ko ‘ku burenganzira bw’abana, yakoze iperereza ku bana 266 bahohotewe, isanga 91 batewe inda, 10 bandujwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina’.

Muri abo bana, 132 ihohoterwa bakorewe ryahise rimenyekana, 71 bamenyekanye batwite na ho 63 bamenyekana bitinze.

Hari kandi ibibazo by’akarengane gashingiye ku burenganzira ku murimo. Komisiyo yakiriye ibirego 70 muri byo, 37 yarabikurikiranye bibonerwa ibisubizo naho 33 biracyakurikiranwa.

Birimo kandi abakozi ba Leta usanga bakoreshwa amasaha y’ikirenga badahemberwa, barimo nk’abatwara imodoka n’abandi.

Mu bindi bibazo bibangamira uburenganzira bw’abanyarwanda byagaragaye muri uwo mwaka, hari iby’uburenganzira ku icumbi riboneye ahakiriwe ibirego 31. Muri byo 17 byabonewe ibisubizo, 13 biracyakurikiranwa.

Nirere yavuze ko “asanga hari intambwe iterwa buri mwaka mu kubahiriza uburenganzira bwa Muntu, asaba inzego zinyuranye gushyira mu bikorwa ibyifuzonama zagiye zishyikirizwa.”

Ubushakashatsi ngarukamwaka bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku miyoborere bwo mu 2017, bwagaragaje ko uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage biri kuri 83.83% naho igipimo cy’ubutegetsi bugendera ku mategeko ari 83.68 %.

Inteko rusange yakiriye iyo Raporo, yemeza ko igiye gushyikirizwa komisiyo zitandukanye z’imitwe yombi kugira ngo zibikurikirane.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, yavuze ko hari intambwe iterwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages