Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba ubwo kuri uyu wa kabiri, yitabaga Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu, baganira ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yo mu mwaka wa 2013-2014.
Bimwe mu bibazo byakunze kugaragara, harimo ko muri Koperative Umurenge SACCO hagaragara ibibazo mu gutanga inguzanyo, kuzishyuza no kuzikurikirana ndetse n’ubujura bw’umutungo wayo.
Minisitiri Kanimba yavuze ko kutishyuza inguzanyo, byatumye Koperative Umurenge SACCO ijya ku gipimo cya 7.3% by’inguzanyo zitishyuwe, bikaba birenze igipimo Banki Nkuru y’u Rwanda yifuza kingana na 5%. Akaba asanga hari impamvu zateye iyi koperative kuba iya mbere mu zitishyurwa inguzanyo.
Yagize ati “ Hari abayobozi mu nzego z’ibanze babona inguzanyo mu mirenge SACCO batujuje ibisabwa nkuko abandi babigenza, ahanini bitwaje ko abazikoramo aribo babahaye akazi, imyumvire mibi yo kutishyura inguzanyo, ubushobozi buke bw’abatanga inguzanyo batazi kuziga neza no kuzikurikirana ngo zishyurwe.’’
Yongeyeho ko kuba nta koranabuhanga riri mu mirenge SACCO n’umutekano muke w’amafaranga biri mu biteye inkeke mu mikorere y’aya makoperative. Ikindi kibazo cyagaragajwe ni uko hari inguzanyo zatanzwe nta ngwate yerekanywe.
Minisitiri Kanimba yavuze ko hagiye kujyaho Banki y’Ubucuruzi izakemura ibi bibazo. Iyi banki izahuza amakoperative yose harimo n’imirenge SACCO, ikazakemura byinshi birimo ikibazo cy’ikoranabuhanga cyazengereje Umurenge SACCO n’imicungire itanoze.
Yagize ati “Iyi Cooperative Bank izajya ibasha gukorana n’izindi banki, abakiriya b’Umurenge SACCO n’ibindi bigo by’imari babashe kwishyurana n’abandi bakoresha izindi banki, izakemura ibibazo by’umutekano w’amafaranga kuko buri koperative izaba ifitemo konti.’’
Yakomeje asobanura ko Imirenge SACCO izagira imigabane ingana na 60% muri Cooperative Bank, izindi koperative n’abashoramari bazafasha mu micungire yayo bagabane 40%. Ikindi cyiyongeraho ni uko izafasha mu gutanga inguzanyo nini na serivisi nyinshi ibigo by’imari by’amakoperative bitatangaga.
Abadepite bibajije kandi ku bantu banyereza umutungo wa Koperative Umurenge Sacco ariko ntibakurikiranwe, hamwe no kuba abahawe inguzanyo batazishyura uko bikwiye.
Gilbert Habyarimana ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi mu kigo cy’igihugu cy’amakoperative (RCA) yatangaje ko hari inzitizi bakomeje guhura nazo ko bakomeje kuzishakira ibisubizo.
Yagize ati “Ubu Imirenge SACCO twayitegetse kujya yandikisha ingwate mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) nubwo igiciro cyo kuzandikisha kingana n’ibihumbi 20 ku ngwate imwe kikigoranye. Ikindi ni uko inkiko z’ubucuruzi ari nke bigakerereza imanza cyangwa ntizitabweho vuba kuko ziba zirimo amafaranga make.’’
Yongeyeho ko bafashe icyemezo bafatanyije na Banki Nkuru y’igihugu cy’uko buri mezi atatu bazajya bakora urutonde rw’abayobozi babereyemo umwenda amafaranga Koperative Umurenge SACCO, bagashyikirizwa ubuyobozi bw’intara bakoramo kugira ngo babashe kwishyuzwa.
Mu Rwanda hari koperative Umurenge SACCO zigera kuri 416, aho zose zifite imari isaga miliyari 46 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO