Yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kane, ubwo yayigezagaho ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe na raporo ya Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Bimwe muri ibyo bibazo harimo kuba hari abahinzi bagaragaza ko bahabwa imbuto cyangwa inyongeramusaruro bitajyanye n’ubutaka bahingaho, abatinda kubihabwa bikabakereza guhinga ndetse bikagira ingaruka ku musaruro.
Havuzwemo kandi abashishikarizwa guhinga, byakwera bakabura aho bagurishiriza, kuba abahinzi bamwe badafite uburyo buhamye bwo gucunga umusaruro kugera ubwo wangiritse, ibibazo biri mu makusanyirizo n’ibindi.
Havuzwemo kandi ibishanga usanga bidatunganyijwe, imisozi itarwanyijweho isuri n’ibindi, byose birigira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Kimwe mu bibazo byabajijwe Dr. Mukeshimana, ni igihe ibi bibazo bizakemukira, kuko byinshi usanga bihora biyibazwa, igatanga ibisubizo ariko bitarambye.
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yavuze ko atewe impungenge n’ukuntu ibibazo bivugwa muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi birimo iby’ifumbire n’imbuto bitajyanye n’ubutaka n’ibindi bihora bigaruka.
Ati “Ibi bibazo bimaze kubazwa inshuro nyinshi n’Inteko rusange, njyewe izo nzi zirenze enye kandi n’ibisubizo bitangwa bikaba bimwe. Murabona ari ingamba ki zidasanzwe zo kugira ngo izi ngamba mutanga zishyirwe mu bikorwa?”
Depite Begumisa Theoneste we yagize ati “Byaba byiza ibyo bavuga bishyizwe mu bikorwa, byose bikaba mu ngiro. Ikibazo nshaka kuvuga kizahora ari ikibazo ntazi igihe kizarangirira, mu by’ukuri byatunaniye kunoza isoko ry’imbere mu gihugu.”
Yavuze ko bitangaje kubona mu gihugu hamwe bafite umusaruro nk’uw’ibigori wabaye mwinshi nyamara ugasanga ahandi barabibuze, avuga ko bigaragaza kutanoza iby’amasoko.
Minisitiri Mukeshimana yagaragaje ko Minisiteri ayobora nayo ihangayikishijwe n’ibibazo bivugwamo kandi ko hari ingamba zafashwe mu kubikemura, ku buryo hari icyizere ko bizagenda bikemuka bucye bucye.
Ku kuhira imyaka, Dr. Mukeshimana yavuze bizakemurwa uko ubushobozi buzagenda buboneka, muri gahunda y’imyaka irindwi y’urwego rw’ubuhinzi, hegitari zuhirwa zizagera ku bihumbi 102 zivuye kuri 52.
Mu kurwanya isuri, Dr. Mukeshimana yavuze ko Uturere duhabwa ingengo y’imari yo kwita kuri ibyo bikorwa, Minagri ikazongera uburyo bwo gukorana natwo.
Mu kwigisha abahinzi gucunga neza umusaruro, yavuze ko Minagri ishishikariza ba rwiyemezamirimo gushoramo imari no korohereza abahinzi kugeza umusaruro ku isoko binyuze mu gukora imihanda, kubaka ubuhunikoro n’ubwanikiro mu gihugu hamaze kubakwa ubusaga 520.
Dr. Mukeshimana yanavuze ko hari gahunda yo kongera ubushakashatsi bugamije gufasha abahinzi kubona ibikoresho bigenzweho kandi bihendutse, bikazakorwa ifatanyije n’amashuri yigisha iby’ubumenyingiro.
Ku mbuto n’inyongeramusaruro abaturage bavuga ko zitangwa zidahuye n’ubutaka, Dr. Mukeshimana yasobanuye ko buri gihingwa kigiye gutangwa gikorerwa ubushakashatsi muri buri karere kizatangwamo ariko ko butaragera ku rwego rwifuza, bakazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa barimo ikigo cyo muri Maroc.
Ntibyakemuka ejo cyangwa ejo bundi
Dr. Mukeshimana yasobanuriye abadepite ko ingamba zihari nyinshi zo guhangana n’ibyo bibazo zirimo izafashwe kera n’iziteganywa ariko ko ibibazo atavuga ko byashira mu gihe cya vuba.
Ati “Mu buhinzi harimo ibibazo byinshi, ubwo mu Rwanda harimo ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe ihoraho, hari ibijyanye n’ubutaka buto, imikorere n’imikoranire y’abantu ndetse n’ubumenyi bw’ababikora. Ntabwo twavuga ko ari ibibazo byakemuka, ngo tuvuge ko ejo bizaba byakemutse. Icyo dukora ni uguhozaho.”
Yasobanuye ko abantu bakeneye gukomeza kwigishwa ndetse hakongerwamo amaraso mashya, cyane cyane ay’urubyiruko rufite ayo kubaka imikorere n’imikoranire, umusaruro ukaganda wiyongera bucye bucye.
Dr. Mukeshimana yavuze ko uko bigenda bikemurwa buke buke, umusaruro nawo ugenda utera imbere, umukamo ugatera imbere, amajyi, amafi, inyama n’ibindi bikaboneka.
Ibibazo mu buhinzi ntaho bitaba
Dr. Mukeshimana yabwiye abadepite ko ahantu hose usanga mu buhinzi n’ubworozi havugwa ibibazo kandi ko bikemurwa buhoro buhoro.
Ati “Ibibazo by’ubuhinzi ntaho bitaba, ntabwo twavuga ko tubyuka ngo dusange byashize ariko icyo nabemerera ni uko ubushake burahari, politiki y’ubuhinzi yaravuguruwe, harimo ibikorwa byinshi byo gukora kugira ngo bigende biba byiza kurushaho.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko abanyarwanda basaga 70% batunzwe n’ubuhinzi, bubumbatiye nibura 3o% by’ubukungu bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO