00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo by’ubwicanyi n’inkongi byahagurukije abaminisitiri barebwa n’umutekano

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 June 2013 saa 05:45
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage, James Musoni, yayoboye inama yari igamije kurebera hamwe uko umutekano uhagaze n’icyakorwa kugira ngo urusheho kuba mwiza. Mu ngingo zibanzweho muri iyi nama, harimo ikibazo cy’ubwicanyi bwa hato na hato bumaze iminsi ndetse n’inkongi z’imiriro zimaze kuba nk’icyorezo.
Minisitiri Musoni James yashimangiye ko umutekano umeze neza mu gihugu, anashimira abaturage bafatanya n’inzego zibishinzwe kugira ngo umutekano ugende neza. (…)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage, James Musoni, yayoboye inama yari igamije kurebera hamwe uko umutekano uhagaze n’icyakorwa kugira ngo urusheho kuba mwiza. Mu ngingo zibanzweho muri iyi nama, harimo ikibazo cy’ubwicanyi bwa hato na hato bumaze iminsi ndetse n’inkongi z’imiriro zimaze kuba nk’icyorezo.

Minisitiri Musoni James yashimangiye ko umutekano umeze neza mu gihugu, anashimira abaturage bafatanya n’inzego zibishinzwe kugira ngo umutekano ugende neza. Minisitiri yavuze ko umutekano wa mbere ureberwa mu mibereho myiza y’abaturage.

By’umwihariko inama yize ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta yo kwimura abaturage batuye ahantu hahanamye (High risk zone), ndetse iniga ku kibazo cy’ubwicanyi bugaragara muri iyi minsi bwiganjemo ubukorwa n’abashakanye, abavandimwe n’abaturanyi bapfa amakimbirane y’imitungo, urugomo, byose bigasemburwa n’ibiyobyabwenge n’ibisindisha byiganjemo inzoga z’inkorano.

Iyi nama yanize kandi yungurana ibitekerezo ku kungamba zo gukumira no kurwanya inkongi z’imiriro yibasira inyubako, zigatwara ubuzima bw’abantu zikanangiza n’imitungo.

Kuri izo ngingo inama yasabye abari mu nama kongera ingufu mu ngamba zisanzweho harimo uruhare rw’abaturage mu kwibungabungira umutekano, kuba ijisho ry’umuturanyi, gutangira amakuru igihe mu buyobozi no ku nzego z’umutekano, kwamagana abakwirakwiza ibihuha biganjemo abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, abafitiye ishyari u Rwanda n’ubuyobozi ku ntambwe bimaze gutera.

Iyi nama iterana buri gihembwe yari yitabiriwe n’abaminisitiri bafite Umutekano n’ubusugire bw’igihugu, ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage mu nshingano. Yitabiriwe kandi n’abakuru b’inzego z’umutekano, abakuru b’Intara n’umujyi wa Kigali.

Foto:MINADEF


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages