00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo by’umuryango wa Rwigara byakemuwe kinyamwuga – Polisi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 August 2015 saa 09:18
Yasuwe :

Nyuma y’ ibyatangajwe n’ umuryango wa Assinapol Rwigara bihuza umwanzuro w’Umujyi wa Kigali wasabye ivugururwa ry’inzu iherereye mu Kiyovu n’urupfu rw’ uyu wahoze ari umucuruzi, Polisi y’ u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangaje ko ibijyanye n’icyo kibazo byitaweho bigakemurwa ‘kinyamwuga’.

Rwigara yaguye mu mpanuka y’imodoka mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, muri Gashyantare uyu mwaka.

Bamwe mu bagize umuryango we barimo umugore we, Adeline Mukangemanyi, bakomeje gusakaza amakuru batemeranya n’ igenzurwa ryakozwe kimwe n’umwanzuro w’Umujyi wa Kigali, byahurije ku cyemezo ko ibice bibiri by’inyubako y’ubucuruzi iri mu Kiyovu byubatswe nta byangombwa, bifite ibyago byo kugwa bityo bigomba gusenywa.

Mukangemanyi, Umugore wa Rwigara Assinapol

Mukangemanyi yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye, avuga ko ibyo byose ari itotezwa rikorerwa umuryango we, aho yanabihuzaga n’urupfu rw’umugabo we.

Ku bufatanye bwa Polisi n’Umujyi wa Kigali, hanyomojwe ibyo byatangajwe n’uwo muryango, ahubwo izo nzego zikavuga ko ibyo bibazo byakemuwe kinyamwuga, hakurikijwe ingero fatizo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yagize ati “Nyuma y’irya mpanuka yahitanye Rwigara Assinapol, Polisi yahise itabara, ndetse ihita itangira iperereza, kandi umuryango we waramenyeshejwe uko byagiye bigenda. Ndetse n’igihe umuryango wavugaga ibindi kuri iyo mpanuka, hakozwe iperereza ryimbitse kandi ibyarivuyemo byasangijwe umuryango, binagaragaza ko ibyo bakomezaga kuvuga byari bishingiye ku mabwire gusa.”

CSP Twahirwa akomeza agira ati “Mu cyumweru gishize, Mukangemanyi yarahamagajwe bitewe n’ibyo yavuze kuri Leta aninjiza icyemezo cy’Umujyi wa Kigali mu rupfu rw’umugabo we.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba na we yasobanuye neza ko izo nyubako zivugwa, zari zarubatswe nta n’ibyangombwa byo kuzubaka bihari.

Ati: “Ibyemezo byose byafashwe kuri ziriya nyubako ndetse n’ikibanza cyari kitarubakwa mu Kiyovu, byafashwe mu buryo bukurikije ibisabwa.”

Icyo kibanza kitubatse, cyafatiriwe n’Akarere ka Nyarugenge bitewe n’uko nyiracyo atabashije kubahiriza igihe cyagenwe mu kucyubaka.

Ubusanzwe ikibanza kiba kigomba kubakwa mu myaka 3, ariko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasobanuye ko icyo kibanza cyarengeje igihe na mbere y’uko hafatwa icyemezo ndakuka.

Umuvugizi wa Polisi akomeza yibutsa ko “uwamamaza nkana ibihuha akagomesha cyangwa akagerageza kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, agatera cyangwa akagerageza guteza imvururu mu baturage, bihanwa n’Amategeko, kandi u Rwanda rukaba igihugu kigendera ku Mategeko, bityo Umuryango wa Rwigara ukaba utari hejuru y’Amategeko hatitawe ku byawubayeho. Ntacyo bihindura ku iyubahirizwa ry’amategeko.”

Akomeza ahamagarira rubanda kubahiriza amategeko no gukorana n’inzego bireba mu gukemura ibibazo byose mu mahoro, aho kwishora mu gukwirakwiza ibihuha bidafite shinge na rugero, hifashishijwe uburyo bwose bw’itumanaho.

Inzu yubatswe ibice bibiri nta byangombwa, ikaba uwo muryango ukaba warategetswe kubisenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages