Uyu musore w’imyaka 27 atangaje ibi nyuma y’igihe kinini yari amaze akina muri filime y’uruherekane ‘The Crowded Room’ yasohotse ku wa 9 Kamena 2023.
Bivugwa ko ibibazo byo mu mutwe uyu musore afite byatewe n’umwanya afite muri filime ‘The Crowded Room’.
Iyi filime igaruka ku nkuru za William Stanley Milligan benshi batazira akazina ka ‘The Campus Rapist’, umugabo utarahamwe n’ibyaha yakoze byo kwica abantu avuga ko ari ari umurwayi wo mu mutwe.
Aho kugira ngo afungwe yajyanywe mu bitaro by’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Holland aganira na Extra TV yavuze ko ibyo yakinnye muri iriya filime byatumye ahura n’ubuzima atigeze abamo mbere.
Yakomeje avuga ko nubwo ari umutu usanzwe ukora cyane ariko gukina muri iyi filime byamugoye bityo abona akwiye gufata ikiruhuko gihagije akiyitaho.
Thomas Holland yavuze ko ikintu cyamugoye cyane ari ukwihinduranya akishyira mu mwanya w’ibyo akina nabyo bihindagurika buri kanya.
Hari igihe cyageze yifuza kogosha umusatsi wose yibwira ko aribyo byatuma umutwe uruhuka ariko ikipe ishinzwe kumwitaho imubera ibamba.
Si ubwa mbere uyu mukinnyi wa filime agaragaje ikintu nk’inki dore ko umwaka ushize yavuze ko agiye kuva ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubona ko zishobora kumutera ibibazo.
Mu 2021 nabwo yavuze ko agiye kureka burundu gukina filime umwuga yatangiye afite imyaka 11.
’The Crowded Room’, filime Tom Holland aheruka gukinamo
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!