00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo ukwiye gusubiza mbere yo gushinga urugo

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 30 September 2015 saa 02:32
Yasuwe :

Gukora ubukwe ni inzozi ziba zibaye impamo ku bantu benshi ndetse akenshi ibyishimo baba bafite ugasanga bitumye hari ukuri birengagiza.

Muri iki gihe usanga ingo nyinshi zigenda zisenyuka, iki kikaba ari ikimenyetso cy’uko hari ibiba bitagenda neza.

Gushinga urugo ntibikwiye kuba intego gusa ahubwo kugira urugo rukomeye n’ibyo by’ingenzi. urubuga Elcrema rwatugejejeho ibibazo umuntu wese akwiye gusubiza mbere yo gushing urugo.

1.Ese ni iyihe mpamvu nshaka kubana nawe?

Kumenya impamvu ushaka kubana n’umukunzi wawe n’intambwe ya mbere ikuganisha mu cyerekezo kizima, niyo mpamvu ari ingenzi cyane kwibaza iki kibazo ndetse ukanagisubiza neza.

Ese ugiye kubana nawe kubera ko umukunda cyangwa n’uko ariwe mahitamo yonyine ufite? Ese mugiye kubana kuko ubona muberanye cyangwa ni ukubera izindi mpamvu?

Numenya impamvu wifuza kubana n’umukunzi wawe mbere y’uko mukora ubukwe bizatuma igihe mwabanye urugo rwanyu rurushaho kuba rwiza.

2.Ese nzabasha kwihanganira kugumana nawe mu bihe bikomeye

Amwe mu magambo abasezerana kubana bavuga harimo ko bazabana mu bibi no mu byiza. Ibi bihe kandi koko biraza niyo mpamvu mbere yo kugira iyo ndahiro ugomba kumenya koko niba muzagumana mu bihe bikomeye.

Hari abantu benshi batandukana nta gihe gishize bakoze ubukwe kuko usanga umwe yananiwe kwihanganira ibihe bikomeye barimo nk’ubukene cyangwa kubura urubyaro.

3. Ese nzabasha kwihanganira ingeso ze

Buri muntu wese agira ikintu cyamunaniye kureka, urugo rwiza rero ni rwa rundi abashakanye babashije kwakira ingeso buri umwe afite.

Banza umenye niba uzashobora kwihanganira ingeso z’umukunzi wawe igihe muzaba mwabanye.

4. Ese koko buri umwe akunda undi uko bikwiye

Gukundana no guhana agacirro ni bimwe mu bintu bituma urugo rubaho rwishimye, iyo bibuze ntiruramba ruhita rusenyuka.

Reba niba igihe mwari mutaratangira gupanga ubukwe mwarakundanaga koko ndetse urebe niba mwese mushishikajwe n’ubwo bukwe muri gutegura.

Abashakanye bakundana kandi buri wese azi icyo akeneye kuri mugenzi we iteka usanga urugo rubahira.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages