00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibice by’ingurube bishobora kuba insimburangingo z’umuntu

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 16 October 2015 saa 08:44
Yasuwe :

Abahanga mu miterere y’umubiri w’umuntu bo muri Amerika baravuga ko bimwe mu bice by’umubiri w’ingurube nk’umutima n’ibihaha bishobora guterwa imiti ikuramo udukoko, bigahinduka kuburyo byasimbuzwa iby’umuntu aho gutegereza abagiraneza babaha izo ngingo cyangwa ko umuntu apfa.

Abahanga mu bumenyamuntu muri Washington mu kigo cya Siyansi, ubwo baganiraga ku buryo bushya bwo guhindura utunyangiko karemano (genes), banagarutse ku buryo bushoboka bwo guhindura gato utw’ingurube, bityo bimwe mu bice by’ingurube bikajya bihabwa abantu.

David A. Dunn, inzobere mu gusimbuza ibice by’umubiri muri kaminuza ya Leta ya New York I Oswego, avuga ko bigiteye ikibazo kuba kugira ngo umuntu abone umutima wo gusimbura uwe warwaye bisaba ko ategereza ko mugenzi we apfa.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Dr. Church na bagenzi be, bavuga ko bateye imiti mu ngurube hifashishijwe uburyo buzwi nka Crispr, maze nyuma y’ibyumweru bibiri bayipimye basanga isigaranye udukoko duke cyane dushobora kwangiza umuntu. Ibi babiheraho bemeza ko mu gihe bakongera kuyitera undi, utwo dukoko twahita dushiramo ku buryo ibice byayo ubihaye umuntu ntacyo byatwara ubuzima bwe.

Aba bahanga basigaye bari kwiga ku buryo umuntu wahawe ibi bice by’umubiri w’ingurube yajya akomeza kugumana ubudahangarwa bw’umubiri asanganywe.

Mu myaka y’1990 nibwo byamenyekanye ko bishoboka ko umuntu yahabwa ibice by’umubiri w’ingurube, ariko mu 1998 Jay Fishman na bagenzi be bagaragaza ingaruka byagira ku buzima. Izo ngaruka nizo inzobere z’I Washington zivuga ko ziri gukuraho mu gihe cya vuba maze iri simburanyangingo rigatangira gukora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages