00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibice by’ umubiri birakosha i mahanga...mu Rwanda bimeze gute?

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 11 October 2014 saa 06:53
Yasuwe :

Mu gihe bimenyerewe ko abantu bacuruzwa bagakoreshwa uburaya cyangwa imirimo y’ingufu, hari ubundi bucuruzi bugezweho, aho bimwe mu bice by’umubiri bigurwa akayabo kugirango biterwe ku bandi bantu babikeneye.
Ubucuruzi bw’ingingo z’umubiri cyangwa ibice by’umubiri bukorerwa ahanini mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere cyangwa ibihugu bikennye aho abantu bashukishwa amafaranga y’intica ntikize ngo batange ibice byabo by’umubiri kugirango batunge imiryango yabo abandi nabo bakabyibwa (…)

Mu gihe bimenyerewe ko abantu bacuruzwa bagakoreshwa uburaya cyangwa imirimo y’ingufu, hari ubundi bucuruzi bugezweho, aho bimwe mu bice by’umubiri bigurwa akayabo kugirango biterwe ku bandi bantu babikeneye.

Ubucuruzi bw’ingingo z’umubiri cyangwa ibice by’umubiri bukorerwa ahanini mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere cyangwa ibihugu bikennye aho abantu bashukishwa amafaranga y’intica ntikize ngo batange ibice byabo by’umubiri kugirango batunge imiryango yabo abandi nabo bakabyibwa cyangwa bakabikurirwamo kwa muganga batabizi.

Ibice by'abantu biterwa mu barwayi kwa muganga

Mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko yabereye i Kigali kuwa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko icuruzwa ry’abantu rigenda rifata intera kandi ko rigeraho rikabyara icuruzwa ry’ibice by’umubiri usanga bigurwa akayabo k’amafaranga.

“[…] iyo bagutwaye bamaze kuguhohotera igihe kinini hari igihe bagukuramo impyiko bakazigurisha kuko zihenda. Mu bihugu byateye imbere batubwira ko impyiko imwe igura ibihumbi 35 by’amadolari”.

Urubuga Raddins ruvuga ko umutima ugurishwa amayero ibihumbi 90, impyiko ibihumbi 200 by’amayero, umwijima ibihumbi 157 by’amayero naho urwagashya rukagura amayero 385.

Ibi biciro ariko bigenda bihinduka biturutse ku bagurishije ibice by’imibiri yabo, abo babigurishije n’ibihugu byagurishirijwemo.

Mu mwaka wa 2003, uwitwa Gary Becker wigeze kubona igihembo cya Nobel mu bijyanye n’ubukungu nawe yabaze igiciro cy’impyiko ku isoko rya Amerika asanga imwe igurishwa amadolari ibihumbi 45 mu gihe mu Bushinwa impyiko imwe iboneka ku madolari ibihumbi 20.

Impyiko ni zo zihenda cyane

Becker yasanze muri Amerika umwijima ugura amadolari ibihumbi 40 naho kimwe mu bice bigize ijisho (cornée) gikunze gushakishwa na benshi kigurwa ibihumbi bitanu by’amadolari; inyigo ye yagaragaje ko ibice bifite icyashara ku mubiri w’umuntu byose bibaye bigurishijwe, umuntu yaba ahagaze ku giciro cy’ amadolari ibihumbi 220.

Urubuga actuagencebiomed ruvuga ko ubu bucuruzi bwatangiye gukwirakwira mu myaka y’1980 ubwo abarwayi batandukanye babaga bakeneye guhabwa bimwe mu bice by’ umubiri nk’impyiko n’ ibindi ariko kubibona bikaba ikibazo.

Kuva icyo gihe, abifite bakeneye ibyo bice by’umubiri bakoresha uko bashoboye ngo babibone kabone n’ubwo batanga akayabo k’amafaranga.

Bitewe n’uko ubu bucuruzi butemewe (ibihugu by’i Burayi bagira amategeko ahana ubu bucuruzi) ibi bice by’umubiri bikenerwa bituma bamwe bakora ingendo bajya mu bihugu ubwo bucuruzi buvugwamo.

Raporo ya Amnesty international yagaragaje ko izo ngendo zikorerwa mu bihugu bya Brésil, Bulgarie, Haïti, u Buhinde, Mexique, Moldavie, Mozambique, Pakistan, Paraguay, Pérou, Roumanie, Salvador na Turukiya.

Muri ibyo bihugu ngo abantu bagera mu bihumbi buri mwaka babagwa ku buryo butemewe bagakurwamo ibice by’umubiri bigahabwa abakire cyangwa abo mu miryango yabo babikeneye.

U Bushinwa ni cyo gihugu kiza ku isonga mu kuvugwaho icuruzwa rwihishwa ry’ ingingo z’umubiri. Wikipedia ivuga ko muri iki gihugu imfungwa zicwa zigakurwaho ibice by’umubiri bikagurishwa.

Ibi byaha byari byagera mu Rwanda?

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yabwiye IGIHE ko mu Rwanda nta curuzwa ry’ibice by’umubiri rirahagaragara.

Bitewe n’uko isi yihuta mu iterambere kandi n’ikwirakwira ry’ibyaha rikaba rigenda ku muvuduko munini, ACP Gatare yabwiye IGIHE ko mu kwirinda ko ibyo byaha byahagera hashyizweho ingamba zo kumenyesha Abanyarwanda ko ibyo byaha bihari bityo ababyeyi n’abarezi bagasabwa kuba maso bakabimenyesha abana ngo batazagwa mu mutego wo gucuruzwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages