00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’amazi n’amashanyarazi byagabanyijwe

Yanditswe na Philbert Hagengimana
Kuya 13 December 2016 saa 07:33
Yasuwe :

Ibiciro by’amashanyarazi byagabanyijwe kuri bamwe hagendewe ku ngano y’ayo bakoresha, amazi na yo ashyirirwaho igiciro rusange ku nshuro ya mbere.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ko umwanzuro ku biciro bishya by’amashanyarazi no gushyiraho iby’amazi, wafashwe kuwa 13 Ukuboza, ariko bikazatangira gukurikizwa kuwa 1 Mutarama 2017.

Ikigamijwe, ni ugutuma abanyarwanda babasha kugerwaho na serivisi z’amazi n’amashanyarazi ari benshi ibyo bikajyana no kurushaho gutuma abashoramari bahatana ku isoko ry’izo serivisi.

Igabanuka ry’ibiciro by’amashanyarazi, rirareba gusa abafite amikoro aciriritse, ku buryo batajya babasha gukoresha umuriro urenze Kilowati 15 buri kwezi, abo bakaba bazajya bagurishwa umuriro ku mafaranga 89, avuye kuri 182, bakaba bagabanyirijwe ku kigero cya 51%.

Abakoresha umuriro kuva kuri Kilowati 15 kugeza kuri 50, bo ikiguzi nticyahindutse, bazakomeza kujya bishyura amafaranga y’u Rwanda 182 kuri Kilowati imwe.

Inganda nini na zo zagabanyirijwe igiciro kugera ku mafaranga 83 kuri Kilowati, iziringaniye zo zizajya zigurishwa umuriro ku mafaranga 90 mu gihe iziciriritse zo zizajya zishyura amafaranga 126 kuri Kilowati, iryo gabanuka rikaba riri hagati ya 28% na 34%.

Amazi yashyiriweho igiciro rusange

Ubusanzwe, ibiciro by’amazi byashyirwagaho ku bwumvikane hagati y’ubuyobozi mu nzego z’ibanze nk’Akarere cyangwa Umurenge, na rwiyemezamirimo utunganya ayo mazi akanayacuruza.

Ibiciro na byo byagabanyijwe ku ijerikani y’amazi hashingiwe ku buryo bukoreshwa mu gutunganya no kugeza amazi ku baturage, RURA ikavuga ko nta wemerewe kurenza amafaranga umunani (8Frw) ku mazi aboneka hadakoreshejwe ingufu izo ari zo zose, akaba yari asanzwe agurishwa amafaranga 10, bityo akaba yagabanyijwe ku kigero cya 20%.

Ijerikani y’amazi aboneka hakoreshejwe amashanyarazi, izajya igura amafaranga 20 avuye kuri 30Frw, akaba yakatuwe ku kigero cya 33%, naho iy’amazi aboneka hakoreshejwe ingufu za mazutu izajya igura amafaranga y’u Rwanda 25 avuye kuri 50Frw, akaba yagabanyijwe ku kigero cya 50%.

Amazi aboneka hakoreshejwe ingufu za Turbo azajya agura amafaranga 19 avuye kuri 24Frw, akaba yakatuwe ku kigero cya 21%, mu gihe amazi aboneka hifashishijwe izindi ngufu zitari izi zavuzwe azajya agurishwa 16Frw, aya akaba yari asanzwe agura 20, bityo akaba yagabanyijwe ku kigero cya 20%.

Mu Rwanda hari abantu bafite uburyo bwo gu kwirakwiza amazi bagera kuri 860, bakaba bajyaga bishyiriraho ibiciro bishakiye, ari na yo mpamvu bashyiriweho ibiciro ntarengwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages