Buri kwezi, ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda gitangaza uko ibiciro bihagaze ku masoko yo mu Rwanda, cyane cyane mu mijyi. Giherutse gutangaza igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Kanama 2015. Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.
Iryo barura rigaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,0% mu kwezi gushize kwa Kanama 2015 ugereranyije na Kanama 2014. Twakwibutsa ko ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga 2015) ryari ku kigereranyo kingana na 2,3%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3,0% mu kwezi kwa Kanama ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 9.9%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 4,5% n’ibiciro by’ubwikorezi 2,0%.
Iyo ugereranyije Kanama 2015 na Kanama 2014, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 2,7%. Wagereranya ukwezi kwa munani (Kanama 2015) n’ukwezi kwa karindwi (Nyakanga 2015) ibiciro byazamutseho 0,9%.
Iri zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,6%.
Ibiciro mu byaro
Mu kwezi gushize kwa Kanama 2015 ibiciro mu byaro byiyongereyeho 1,7% ugereranyije na Kanama 2014. Twakwibutsa ko ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga 2015) ryari ku kigereranyo kingana na 0,4%. Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 1,7% mu kwezi kwa Kanama ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,9% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’ itabi byazamutseho 10,1%. Iyo ugereranyije ukwezi kwa munani (Kanama 2015) n’ukwezi kwa karindwi (Nyakanga 2015) ibiciro byazamutseho 2,1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,8%.
Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)
Mu kwezi gushize kwa Kanama 2015 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 2,2% ugereranyije na Kanama 2014. Twakwibutsa ko ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga 2015) byiyongereyeho 1,1%. Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 2,2% mu kwezi kwa Kanama 2015 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,2% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,2%. Iyo ugereranyije ukwezi kwa munani (Kanama 2015) n’ukwezi kwa karindwi (Nyakanga 2015) ibiciro byazamutseho 1,7%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,5%.



















TANGA IGITEKEREZO