00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ingendo byagabanutseho ifaranga 1 ku kilometero

Yanditswe na

Noel T

Kuya 3 January 2015 saa 09:50
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere ku mirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyaraye gitangaje ko ibiciro by’ingendo mu gihugu byagabanyijweho ifaranga rimwe kuri kilometero imwe.
Igiciro cy’ingendo cyavuye ku mafaranga 19 Rwf kuri Kilometero imwe gihsyirwa ku mafaranga 18 Rwf/Km, ibi biciro bikaba bigiye gusimbura ibyari bimaze imyaka ibiri bitarahinduka.
Ubuyobozi bwa RURA buvuga ko ibiciro by’ingendo bishya kuri buri ‘ligne’ yose mu zikoreshwa cyane mu gihugu bizatangazwa kuwa mbere (…)

Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere ku mirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyaraye gitangaje ko ibiciro by’ingendo mu gihugu byagabanyijweho ifaranga rimwe kuri kilometero imwe.

Igiciro cy’ingendo cyavuye ku mafaranga 19 Rwf kuri Kilometero imwe gihsyirwa ku mafaranga 18 Rwf/Km, ibi biciro bikaba bigiye gusimbura ibyari bimaze imyaka ibiri bitarahinduka.

Ubuyobozi bwa RURA buvuga ko ibiciro by’ingendo bishya kuri buri ‘ligne’ yose mu zikoreshwa cyane mu gihugu bizatangazwa kuwa mbere tariki 05 Mutarama 2015 bigatangira gukurikizwa bukeye bwaho kuwa kabiri tariki 06 Mutarama.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa 02 Mutarama 2015, Major Patrick Nyirishema uyobora Rura yavuze ko iri gabanuka ry’ibiciro by’ingendo rikurikira igabanuka ry’ibikomoka kuri Petrol ku Isi no mu Rwanda.

Ibi biciro bishya bitangajwe biturutse mu myanzuro yavuye mu nama RURA yagiranye n’abakora imirimo yo gutwara abantu mu gihugu ku wa 30 Ukuboza 2014.
Abakora ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali, bashobora kuba bagabanyirijwe amafaranga agera kuri 200 ku yo bari basanzwe batanga muri izo ngendo.

Abakora ingendo zo mu mujyi wa Kigali, ahenshi hazavaho amafaranga ari hagati ya 10 na 15 y’u Rwanda kuyo bishyuraga.

Nubwo ibiciro by’ingendo byagabanutse, mu bihanda mibi ituma nta modoka nyinshi zitwara abagenzi zijyayo, ahantu abagenzi baboneka kuri ‘ligne’ runaka ari bacye ndetse ngo n’imihanda mishya iba igifite abagenzi bakeya, ibiciro byaho ntibizahinduka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages