00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro byiyongereyeho 1,6% muri Gashyantare 2021

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 10 March 2021 saa 01:36
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurashamibare mu Rwanda, NISR, muri raporo ngarukakwezi igaragaza igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro (CPI), cyatangaje ko mu kwezi gushize kwa Gashyantare, ibiciro byazamutse ku kigero cya 1,6% mu mijyi na 2,7% mu cyaro, ugereranyije n’uko byari bimeze muri Gashyantare umwaka ushize.

Ibi biciro ariko byaragabanutse ugereranyije na Mutarama uyu mwaka, kuko icyo gihe ibiciro byari kuri 2,8% mu mijyi na 4% mu cyaro. Ugereranyije ukwezi kwa kabiri (Gashyantare 2021) n’ukwezi kwa mbere (Mutarama 2021) ibiciro byazamutseho 0,5%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,5%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 1,6% mu kwezi kwa Gashyantare ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 11%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 3,5%.

Ku ruhande rw’icyaro, bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 2,7% mu kwezi kwa Gashyantare ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,4% n’ibiciro by’amahoteli na resitora byazamutseho 7,9%.

Ibiciro by'ibiribwa biri mu byatumye ibiciro bizamuka muri rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages