Ibiciro nyambukamipaka byo guhamagara kuri telefoni mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bigiye gusubirwamo binakosorwe hagati y’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo.
Nk’uko tubikesha the East African, inama y’abavugizi ba leta muri ibi bihugu bahuriye i Nairobi muri Kenya mu minsi ishize yashyizeho komite igiye gukurikirana uburyo ibigo by’itumanaho mu bihugu bigenda bikata amafaranga iyo mu guhamagara nimero mpuzamahanga cyane cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.
Nyuma y’inyigo y’iyi komite hazashyirwaho inzira y’ubucuruzi yatuma amafaranga yakatwaga ku guhamagarana hagati y’ibi bihugu akurwaho maze hatangire gukoreshwa ibiciro bitongereyeho ayakatwa ku bahamagaye hanze hagati muri ibi bihugu.
The East African gikomeza kivuga ko Raporo y’iyi komite izashyirwa ahagaragara bitarenze muri Gashyantare 2014, kugira ngo hanozwe itumanaho muri ibi bihugu cyane ko ubumwe biharanira (integration) butagerwaho igihe n’itumanaho ubwaryo rikiri ingorabahizi.
Izi mpinduka zigiye gushyirwa mu bikorwa bitewe n’uko ba minisitiri bagiye kubishyira mu bikorwa babisabwe n’abakuru b’ibihugu (u Rwanda Uganda na Kenya) byifuza kwihutisha iterambere ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu nama yabaye mu Ugushyingo uyu mwaka.
Iki cyemezo ngo cyaba kigiye kuzakemura n’ibibazo by’amasosiyete y’itumanaho mu bihugu wasangaga yinubira ayo akatwa mu bindi bihugu byegeranye bitari ngombwa.
Umuyobozi wa Sosiyete ya Safaricom yo muri Kenya Bob Collymore, aherutse gatangaza uburyo mu karere bahendana kurusha uko bahendwa no hanze y’ako. Yaragize ati “ Si byiza ko ibiciro byo mu karere byahenda kurusha ibyo hanze yako.”
Ibi bigo bivuga ko imwe mu nzira zizabifasha kugabanya ibiciro ari iyo kubikuriraho imisoro bitanga kuri Leta iyo hari abahamagara mu mahanga cyane kuko na yo iba iremereye.
Uganda yaka umusoro w’amadolari ya Amerika ari hagati ya 0.2 na 0.25 ku munota iyo umuntu ahamagaye mu mahanga hatitawe ku kumenya aho ari ho hose, mu gihe u Rwanda rwo rusoresha sosiyete zarwo amadolari ya Amerika 0.22 ku munota.
Zimwe mu ngero zatewe n’iyi misoro ni urwa MTN Uganda yazamuye ibiciro byo guhamagara bikava ku mashilingi ya Uganda 295 akagera ku mashilingi 1200 ku munota, na Vodacom ya Tanzania yavuye ku mashilingi 349.8 ikagera kuri 700.
Safaricom yo muri Kenya yongereye ibiciro ku mirongo yo mu Rwanda, biva ku mashilingi ya Kenya 18 bigera kuri 30 ku munota hamwe na TTCL yo muri Uganda yavuye ku mashilingi ya Uganda 450 akagera kuri 899.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MICT) mu Rwanda ishimangira ko nta bumwe bwagerwaho mu karere mu gihe itumanaho rifasha ubuhahirane rigifite ibibazo nk’ibi bidahujwe kandi ngo bibe binogeye buri gihugu.
Biteganyijwe ko ibi bihugu bigiye gufata iya mbere mu guhuza amafaranga akatwa mu guhamagaraga kw’abaturage babyo, bikazajyana no guhuza mu kwandikisha Simukadi mu rwego rwo huguza Politiki n’ingamba.



















TANGA IGITEKEREZO