00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro byo kohereza amabaruwa mu modoka za ’agence’ ntibivugwaho rumwe

Yanditswe na

Evariste Twagirayezu

Kuya 17 September 2015 saa 09:39
Yasuwe :

Kohereza ibintu hifashishijwe imodoka zitwara abagenzi mu ntara bizwi nka courier express nta biciro bihamye biriho, bigatera benshi kwibaza ibigenderwaho mu kwishyuza icyoherezwa, dore ko ibiciro usanga bitandukanye ku modoka zitwara abantu ari na zo zitanga iyi serivisi.

Umwe mu baganiriye na IGIHE ati “kuri njye ni uburyo bwiza pe, bufasha umuntu gukoresha igihe cye neza. Wa mwanya wari gukoresha witwarira ibyo bintu, ukawukoresha mu bindi gusa ikibazo kigihari ni uko ibiciro byakwa ku kintu kigiye gutwarwa usanga gihanitse cyane"

Undi na we ati “ibiciro byakwa kuri courier ntibyagakwiye kungana n’itike yo kugenda no kugaruka y’aho ibyo wohereje bigiye. Simvuga ko byose byishyuzwa ibiciro bimwe ariko iyo ari ibintu bihenze byishyuzwa amafaranga menshi.”

Ubu buryo bwo kohereza ubutumwa hakoreshejwe imodoka, abakora uyu murimo wo kubyakira no kobyohereza bagaragaza uburyo bashyiraho ibiciro n’ibibazo bagira rimwe na rimwe ari byo bituma bagena ibiciro runaka.

Mudaherwanwa Jean Marie Vianney ukorera muri agence [soma ajanse] imwe itwara abagenzi, avuga ko ibiciro bashyiraho bagendera ku gaciro k’ibigiye koherezwa.

Ati “Twe dutwara amanvelope imwe tuyica igihumbi, ikarito nini ni bitatu, intoya ni bibiri. Icyo dutwaye cyaba gihenze tugaca 10% y’ikiguzo cyacyo, nta biciro bihari bizwi bimenyerewe.”

Mutabazi Aimable umukozi ukora muri kompanyi ikora muri ibi bijyanye no kohereza no kwakira ibitwarwa n’imodoka avuga ko ababagana bigorana kumva ibiciro ahubwo igikorwa ni ukumvikana.

Yagize ati “ turaciririkanya niba 10% ayanze tureba igiciro cy’icyo agiye kohereza, tukareba niba kitanatwara umwanya mu mudoka, tukabona kumuca amafaranga.“

Ubu buryo bwo kohereza ibintu ku modoka ( courier express), buri ajensi ifite imikorere yayo, nubwo iyo ugereranyije usanga ijya guhura. Kompanyi ya Panorama, niyo igaragara nk’ikora iki gikorwa, abayihagarariye bagaragaza ko ibiciro baca abaza gusaba iyi serivise babigurana igihe cyagakoreshejwe na nyir’ugusaba iyo serivise, atwara ibyo ibintu aho ashaka.

Uko iminsi igenda iza, bikajyana n’Isi itera imbere umunsi ku wundi, kohereza ubutumwa ukoresheje imodoka, biragenda byumvwa na benshi, gusa ikitarinjira mu mitwe ya benshi ni uburyo hagenwa ibiciro by’ikigiye koherezwa.

Niba koko hagenderwa ku giciro cy’ikigiye koherezwa, wenda kigura nk’ibihumbi ijana, biragoye guca umuturage 10% y’icyo kiguzi, byumvikane ko ari ibihumbi 10, mu gihe aho cyoherejwe itike yo kugerayo no kugaruka ijya munsi y’icyo giciro.

Tuvuge kuva i Kigali werekeza i Muhanga, itike yo kugenda ni amafaranga 850, niba woherejeyo ikintu gifite agaciro k’ibihumbi 30, bakacuga bitatu cyangwa se wenda bitatu Magana atanu, byumvikana ko birenze kure itike yo kugenda no kugaruka.

Aha niho usanga bamwe bagira basaba ko hashyirweho ibiciro bizwi kandi byoroheje, bitandukanye no kwishyuza ibiciro binyuranye, hirindwe ko umuntu yakwishyura iyi serivise , ariko agasigarana ingingimira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages