Ibigo by’amashuri y’imyuga byarubatswe ibindi byongererwa ubushobozi, abanyeshuri by’umwihariko abakobwa bashishikarizwa kwiga imyuga ndetse bafashwa kwihangira imirimo ngo batange umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.
Ishuri ry’imyuga rya Kavumu riherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rimaze imyaka 20 ritangiye, ni rimwe mu yubatse izina cyane mu bijyanye no kwigisha gutwara imodoka no kuzikora, gutunganya amazi, gusudira n’ikoranabuhanga.
Buri mwaka abagera ku 1000 banyura muri iki kigo biga amasomo atandukanye, muri bo 800 bakajya ku murimo wo gutwara imodoka bafite impushya zo mu byiciro bitandukanye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abantu batandukanye ubwo yari yasuye iri shuri rya Kavumu, bagaragaje ko rifite byinshi bidasanzwe mu kwigisha, kuko nk’abiga imodoka bibasaba amezi atatu gusa, abiga gusudira, ibijyanye no gukora amazi n’ikoranabuhanga bakaba biga igihe cy’umwaka umwe.
Mu byo abanyeshuri banyura muri iki kigo bigishwa harimo gutinyuka, kugira ubuhanga n’ikinyabupfura mu gutwara imodoka ari nabyo bituma bose babona impushya zo gutwara (Permis).
Musabyimana Eric utwara imodoka ya Coaster, ni umwe mu bize mu Ishuri ry’Imyuga rya Kavumu, avuga ko umubare munini w’abarirangijemo bitwara neza ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Njye narangije i Kavumu mpita mbona akazi ko gutwara Coaster kandi uretse nanjye n’abandi bahigiye gutwara imodoka ntawe ujya ubura akazi kubera ko abantu benshi bahizera kandi n’imikorere yaho ikivugira.”
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imyigire muri iki Kigo cya Kavumu, Narcisse Izabayo, na we yahamirije IGIHE ko ibanga bakoresha ari ukwigisha mu magambo bigendanye no gushyira mu bikorwa.
Yagize ati “Kubera ko hano ibyo baba biga baba banabishyira mu bikorwa, usanga nta munyeshuri wize aha ujya ubura akazi kubera ko abantu benshi bazi ko abanyeshuri banyuze aha baba bafite ubushobozi n’ubumenyi bufatika.”
Yakomeje agira ati “Byibuze hano buri mwaka havamo nk’abashoferi bagera kuri 800, abakanishi n’abasudira bakomeye ku buryo n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingero (WDA), bwagaragaje ko benshi mu bize muri iri shuri bahita babona imirimo kubera ko baba bafitiwe icyizere.”
Izabayo avuga ko imiyoborere myiza yatumye mu myaka ibiri ishize bamaze kubaka inzu abanyeshuri bararamo ifite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri 350, bamaze kugura imodoka eshanu abanyeshuri bigiraho n’ibindi.
























TANGA IGITEKEREZO