Mu mwiherero wa 12 w’abayobozi bakuru bafashe umwanzuro wa mbere ko hagiye gukorwa urutonde rw’imishinga ya Leta yose yadindiye, gushyiraho igihe ntarengwa izaba yarangiriyemo no gushyikiriza Ubushinjacyaha urutonde rw’imishinga ya Leta ikekwamwo ruswa n’iyadindijwe nkana, kugira ngo ikorweho iperereza ababigizemo uruhare babihanirwe.
Nyuma y’umunsi umwe uyu mwiherero urangiye, abanyamakuru bagiranye ikiganiro na Minisitiri muri Perezidansi Dusabeyezu Venantie, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, na Alphonsine Mirembe Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, banasobanuririrwa imyanzuro yafatiwe muri uwo mwiherero n’uko izashyirwa mu bikorwa..
Abanyamakuru babajije igihe iyi mishinga yadindiye izashyirirwa mu bikorwa ikarangira n’icyatumye idindira, Mirembe asubiza ko ibiro bya Minisitiri w’Intebe bigiye gukora urutonde rw’iyi mishinga n’igihe ntarengwa cyo kuyisoza, bikazarangira bitarenze iki cyumweru, ubundi ababishinzwe bakabwirwa igihe cya vuba izarangirira. Bimwe mu byatumye iyi mishinga idindira ngo si ukubura amikoro kuko amafaranga yo kuyirangiza aba ateganyijwe.
Ati “Ibintu bigari byatumye itaragezweho muri rusange, habayeho kudahuza neza ibikorwa, kutajya inama mu nzego zitandukanye ziba zigomba gushyira mu bikorwa ibyo zisabwa, batanga raporo zo gutekinika, kudatangira raporo ku gihe, habayeho intege nkeya mu bintu bitandukanye.”
Mu mishinga yongeye kugarukwaho itararangiriye igihe harimo uruganda rutanga amashanyarazi yagombaga guturuka kuri nyiramugengeri, Gereza ya Mageragere itarubatswe kandi amafaranga yayo yaratanzwe kuri ubu ngo akaba yarakoreshejwe ibindi, ikaragiro rya Mukamira n’ibindi.
Abanyamakuru babajije niba abayobozi bakuru bazahanwa kuko bidakunze kubaho aho usanga abayobozi bato ari bo bakunze kugaragazwa ko bakoze amakosa, Minisitiri Tugireyezu avuga ko hari umwanzuro washyizweho, hakaba hagiye gukorwa urutonde rw’abakekwa rugashyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo bugakora akazi kabwo.
Ati “Birimo no mu mwanzuro kuko guhishira ibyo bita amafi manini, ababa baragize uruhare mu kunyereza ariya mafaranga, cyangwa se mu kurya ruswa y’amafaranga menshi; imishinga iremereye y’igihugu, bahishirwa. Networking ni yo dushaka guca ni na wo mwanzuro twafashe, guca kwa guhishirana bagakingirana ikibaba; niba no mu mwanzuro birimo, hazafatwa ifi nto, ariko n’ababakingira ikibaba cyangwa ababahishira nabo bararebwa muri uyu mwanzuro ngo uyu muco ucike.”
Ku nshuro ya 12 mu Rwanda habaye umwiherero w’Abayobozi bakuru, washojwe hafashwe imyanzuro 16 igamije kuvugurura imikorerere no gukemura ibyananiranye.
Uyu Mwiherero wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro; utangizwa n’ibikorwa by’umuganda w’abayobozi bakuru mu turere tubiri (Nyagatare na Gatsibo) kuwa 28 Gashyantare 2015.



















TANGA IGITEKEREZO