Ubwo bari mw’ishuri rikuru rya KIM (Kigali Institute of Management), mu mpera iki cyumweru barebera hamwe gahunda y’umwaka wa 2016 muri za Kaminuza zitandukanye, batangaje ko icyo kibazo cya ‘Memoire’ zidasobanutse kizaba cyarangiye mu myaka 10 iri imbere.
Iki ni kimwe mu bisubizo byashatswe n’Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bashinze umuryango ‘Aspire Debate Rwanda’ nyuma y’igihe gito bawugeza muri za Kaminuza zitandukanye.
Umuyobozi w’uyu muryango Ntambiye David, yavuze ko bawushinze muri 2013 bamaze kubona ko Abanyeshuri ba Kaminuza bakomeje kugorwa no kwandika ndetse no gusobanura ibitabo byabo maze nk’urubyiruko rushaka ibisubizo.
Uyu muryango umaze gutangiza uburyo bw’ibiganirompaka kuri ubu umaze kugera muri za Kaminuza esheshatu kandi ugenda utanga umusaruro ndetse na za Kaminuza zimaze kugenda zibumva, aho utegura amarushanwa atandukanye mu biganirompaka.
Ntambiye yagize ati “Ngendeye mu buryo handikwa ibitabo umuntu aterura igitabo ariko atazi icyo ashaka, ibiganirompaka byo bigufasha kumenya niba ibyo ubonye bihwanye n’ibyo ushaka”.
Bamwe mu bagiye bakorana n’uyu muryango bavuze ko bibafasha kuvugira mu ruhame, kuzamura ururimi rwabo ndetse no gukora ubushakashatsi.
Umunyeshuri muri ishuri ry’Ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mwaka wa kane, Nseruka Annibal, yavuze ko amaze igihe akora ibiganirompaka ariko byamufashije kuzamura ubumenyi ndetse bikanamufungura gukora ubushakashatsi ku bumenyi butandukanye bishobora kuzamufasha kwandika igitabo, kumenya indimi ndetse no kwisanga ku isoko ry’umurimo.
Ati “Bifasha gutinyuka, kumenyera kuvuga mu ruhame kandi iyo wanyuze mu biganiro mpaka uba wararenze bwa bwoba”.
Umunyeshuri muri KIM mu mwaka wa gatatu, Mutoni Jacqueline, yavuze ko ku bakobwa bakitinya bityo akaba ahamagarira abahamagarira gutinyuka bakitabira ibiganirompaka.
Umuyobozi w’ishuri rikuru KIM, Prof Peter John Opio, yavuze ko iryo shuri ryifuza ko Abanyeshuri bose banyura mu biganirompaka kuko bibubakira ahazaza mu gutekereza, kumenya indimi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO