Muri ibyo bigo harimo nk’icyitwa Mukunzi Construction cyashyizwe mu kato kugeza muri Kamena 2022 kubera gutanga amakuru y’ibinyoma mu nyandiko zo gupiganira isoko naho icyitwa Faram East African Ltd gihagarikwa kuva muri Kanama 2017 kugera muri Kanama 2021 kizira kutubahiriza amasezerano y’isoko cyatsindiye mu 2016.
Ibi bigo byiganjemo ibito n’ibiciriritse byabwiye Rwanda Today, ko imbogamizi byahuye nazo zirimo kutagira ubushobozi n’ubumenyi bwo gutegura inyandiko nyazo z’ipiganwa. Ni mu gihe abandi bashinja inzego za Leta kutagira igenamigambi rihamye mu mitegurire y’amasoko.
Bakomeza binubira kuba amazina yabo ashyirwa ku karubanda kuko ngo nubwo baba batemerewe gupiganwa muri leta baba bashobora kujya mu bigo by’abikorera.
Umuyobozi wa RPPA, Seminega Augustin, yabwiye iki kinyamakuru ko ikigo cyakoze ibiganiro n’amahugurwa mu gihugu cyose cyigisha ibigo bito n’ibinini uko byategura inyandiko y’ipiganwa ariko hari abatarabyubahiriza.
Yagize ati “Iyo urebye impamvu zatumye bamwe muri bo bahagarikwa ni uko batanze inyandiko zirimo amanyanga kandi amwe muri yo arahanirwa, kubashyira mu kato rero ni ngombwa kuko dushaka ko ibigo bifite ukuri ari byo bikorana na leta.”
Seminega yakomeje avuga ko barimo kugerageza guhugura no kunoza uburyo bwo gutanga amasoko muri za Minisiteri n’ibindi bigo bya leta kugira ngo hakemurwe ibibazo byari mu igenamigambi n’imitegurire y’amasoko.
Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2016, bamwe mu batanga amasoko ya leta, batunzwe agatoki ko badakurikiza amategeko mu gutanga amasoko. Yavuze ko leta yahombeye mu masezerano afite agaciro ka miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’uko ingwate zatangwaga n’abatsindiye amasoko zabaga zirimo amanyanga.
Ibigo bya Leta byose byasabwe ko mu Ugushyingo uyu mwaka bizatangira gukoresha uburyo bwo gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikazatuma bibasha kujya bishyira mu kato ibigo byafatiwe mu manyanga bipiganira amasoko.



















TANGA IGITEKEREZO