Muri ibi bigo harimo Sainsbury’s, iguriro riri ku mwanya wa kabiri mu akomeye mu Bwongereza kubera ibicuruzwa bituruka mu bihugu 60 ku Isi itanga na Royal FloraHolland yo mu Buholandi icuruza hafi 80% by’indabo zose ku Isi.
Muri byo harimo bitandatu byo mu Bwongereza byihariye 52% by’ubucuruzi bw’imboga, imbuto n’indabo bukorerwa muri icyo gihugu, mu gihe ibyo mu Buholandi bigemura uwo musaruro hirya no hino ku Isi birangamiye gukorana n’u Rwanda mu kwagura ubuhinzi.
Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Kane yiswe ‘Horticulture Connect: Linking Rwanda Products to The World’ kigamije kugeza ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo byo mu Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Abaje kurambagiza umusaruro w’u Rwanda basuye ibigo bimwe na bimwe bitunganya indabo bareba aho zihingwa, uko zisarurwa, uko zipakirwa n’icyumba zikonjesherezwamo ku Kibuga cy’Indege mbere yo kujyanwa mu bihugu zicuruzwamo.
Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ushinzwe iby’Ubucuruzi mu Rwanda na Uganda, Lord Popat yatangaje ko guhitamo u Rwanda hari impamvu nyinshi zirimo n’umutekano.
Yagize ati “Turashaka kubona ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo butera imbere mu Rwanda no muri Uganda. Murabizi ko u Rwanda ari igihugu cya kabiri muri Afurika n’icya 41 ku Isi mu korohereza abashoramari ndetse kibaka gitekanye aho umuntu ashobora gukora amanywa n’ijoro ntacyo yikanga. Ikindi cy’umwihariko ni cyo gihugu cyinjiye bwa nyuma muri Commonwealth muri aka Karere, niyo mpamvu tugishyize ku mutima.”
Umuyobozi w’Ishami ryo guteza imbere Ishoramari muri RDB, Winifred Ngangure Kabega yemeje ko hari ibigo byatangiye ibiganiro byo kuza gukorera mu Rwanda.
Ati “Hari ikigo kimwe cyabitangaje ko cyamaze kubona abo cyakorana nabo tukijya gutangira inama, urumva ko umusaruro watangiye kuboneka w’iyi nama kandi n’ibyinshi tubitezeho.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Amb. George Kayonga yavuze ko umusaruro w’iyi nama uzaboneka haba mu kwagura amasoko, kubona abashoramari mu buhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto ndetse no mu gufasha abahinzi kubona imbuto zijyanye n’ibyo bifuza kugemurirwa.
Ibigo byo mu Rwanda byafunguriwe imiryango mishya ku isoko mpuzamahanga
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi mu Kigo Bella Flowers, Elizabeth Wanjiku Kung’u yatangaje ko iyi nama ishobora kuba inzira yagutse ihuza ibigo byo mu Rwanda n’ibyo hanze.
Ati “Iyi ni inama y’ingirakamaro kuri twe kuko tuzabona isoko ryagutse. Aka kanya twamaze kubona abakiliya babiri ariko turacyari kuganira nabo kandi nk’abantu bagemurira amasoko menshi mu Burayi n’ahandi ku Isi bizatuma turushaho kongera umusaruro kuko amasoko azaba yabonetse.”
Iyi nama yitabiriwe n’ibigo bitanu byo mu Rwanda birimo ibikora ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto. Mu byo basabwe harimo ko imirima igomba kuba ifite ibyangombwa by’ubuziranenge, amafumbire akoreshwa nayo akaba abifite kuko aricyo usanga isoko ry’i Burayi ryibandaho cyane.
Mu 2016, Sosiyete Nyarwanda eshatu zihinga zikanacuruza umusaruro w’ibikomoka ku ndabo, zitabiriye imurikagurisha Mpuzamahanga ry’indabo ryabereye mu Buholandi.
Imibare ya NAEB igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2017, u Rwanda rwohereje hanze ibicuruzwa byo mu bwoko bw’imboga, imbuto n’indabyo bihwanye na toni ibihumbi 21 na kilogarama 700, byinjije miliyari 10 n’ibihumbi 100 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO