Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Fancis Kaboneka, yasabye abayobozi b’ibigo 9 bishamikiye kuri Minisiteri ayoboye kuba intangarugero bakavana imiyoborere myiza mu magambo.
Ubwo yakiraga imihigo y’ibigo 9 bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuwa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2014, Ministiri Francis Kaboneka yavuze ko imiyoborere myiza igomba gushingira ku gutanga serivisi nziza. Ibi ngo bituma abaturage bishimira uko bayobowe ndetse bakagira uruhare mu bibakorerwa.
Mbere yo kwakira imihigo y’ibi bigo, abayobozi babyo babanje kugaragaza ibyo bagezeho muri uyu mwaka ushize. Minisitiri Kaboneka yavuze ko inzego zishamikiye kuri MINALOC zigomba gutuma abaturage bumva ko bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa.
Yagize ati “Murasabwa kuba intangarugero mu miyoborere myiza, imiyoborere myiza ariko ikava mu magambo. Mugomba gutuma abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa.”
Yakomeje agira ati “Tugomba gushimangira umuco mu baturage wo kumva ko ibibakorerwa ari ibyabo. Tubikorere tubatoza ko ari bo bagomba kwigira, ari bo bagomba kwihesha agaciro, twe tube abafasha babo babayobora.”
Minisitiri Kaboneka yavuze ko iyo abaturage bumva ibibakorerwa bituma igihugu kigira ibikorwa birambye, bagaharanira ko ntawe ushobora no kubisenya cyangwa gusubiza inyuma intambwe igihugu kiba kimaze gutera. Yongeyeho ko iyo abaturage bumva by’ukuri ibibakorerwa kandi bakanogerwa nabyo ndetse bakabigiramo uruhare ari bwo imiyoborere myiza iba itakiri mu magambo.
Gutanga serivisi nziza ku baturage ngo ni kimwe mu bituma abaturage bibona mu mihigo. Minisitiri Francis ati “Umuturage icyo aba ashaka ni uko umwakira neza, ukamwumva kandi ukamugira inama.”
Abaturage kandi bagira uruhare mu manota atangwa ku mihigo. Binyuze mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere, abaturage bagaragaza uko bishimira serivisi bahabwa, ibi bigira amanota 10% mu mihigo.
Kimwe mu byo abayobozi b’ibi bigo basabwe ni ugukoresha neza umutungo wa Leta. Kugeza ubu muri iyi minisiteri nta kigo kigaragaraho gukoresha nabi ingengo y’imari kiba cyahawe cyangwa ngo kinanirwe kuyikoresha.
Ibigo byose bishamikiye kuri MINALOC, ari byo RGB, NIC, LODA, MHC, FARG, NCPD, RDRC, NIDA na RBA byijeje Minisitiri Kaboneka gushyira mu bikorwa imihigo byahize ndetse bikarenza uko uyu mwaka byagenze hagamijwe ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iza ku isonga.



















TANGA IGITEKEREZO