Yavuze ko gukoresha telefone mu buryo bwiza hari icyo byamarira abanyeshuri, bityo ko ibigo bikwiye kwiga uburyo umunyeshuri yakoresha telefone ariko ntibibangamire imyigire.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Olivier Rwamukwaya, kuwa 31 Nyakanga mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 Lyce de Kigali imaze ishinzwe.
Rwamukwaya yavuze ko mu burezi hakenewe ikoranabuhanga kandi ko telefone ari igikoresho cyakwifashishwa kigatanga umusaruro igihe yakoreshejwe neza.
Yavuze ko Minisiteri itigeze yemerera umunyeshuri gutunga telephone, ariko ko uwayifatanywe ayikoresha mu buryo bufasha imyigire ye bidakwiye gufatwa nko kuba yaciye inka amabere.
Yagize ati “Hari abagereranya telefone ku munyeshuri nk’urumogi, ariko si ko bimeze. Yakoreshejwe neza yatanga umusaruro kuko no mu burezi ikoranabuhanga rirakenewe’’.
Yakomeje agira ati “Uburezi ni inkingi ikomeye y’ubukungu bwa buri gihugu, ni bwo buzafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye y’icyerekezo cya 2020 hakenewe imbaraga zose zishoboka bugatera imbere.”
Ku kijyanye na telefone mu kigo yavuze ko igikwiye kubahirizwa ari amahame y’ikigo aho nk’uwayikoresheje mu buryo bwabangamira imyigire ye yahanwa.
Yanagarutse ku kijyanye no kwirukana umunyeshuri burundu asaba ko bidakwiye kuko nta kamaro byamugirira ahubwo ko bishobora kumuviramo kuba inzererezi.
Yasabye abayobozi b’ibigo kujya babanza kugerageza abanyeshuri babagira inama ngo barebe ko bakwisubiraho aho guhita babirukana batabahaye umwanya wo kwikosora.
Yagize ati “Kwirukana umunyeshuri ubwabyo ntibyamukosora birakwiye ko mbere yo gufata umwanzuro wirukana hakwiye gutangwa umwanya wo kwikosora.”
Yongeyeho ko bidakwiye ko umunyeshuri yakwirukanwa ababyeyi be batabimenyeshejwe mbere kandi ko uwo mwanzuro wajya ubanza kuganirwaho hagati y’ubuyozi bw’ikigo n’ubuyobozi bw’akarere.
Abarimu bari barakunze kugaragaza ko babangamiwe n’ikoreshwa rya telefoni ku ishuri. Soma inkuru:http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bahangayikishijwe-n



















TANGA IGITEKEREZO