Byatangajwe kuri uyu wa 1 Mata 2017 mu birori byo kwizihiza umuco w’ibihugu bisaga 55 bifite abana biga muri Green Hills Academy.
Muri ibi birori, abanyeshuri biga muri Green Hills Academy baturuka mu bihugu byo ku migabane yose yo ku Isi berekanye imico ikubiyemo uko bategura amafunguro, uburyo bw’imibyinire, imyambarire n’ibindi.
Ian Rubimbura wiga mu mwaka wa Kane kuri iki kigo, avuga ko ari byiza kumenya umuco w’ibihugu byinshi kuko afite gahunda yo gutemberera hirya no hino ndetse ngo no mu isomo ry’amateka biramufasha.
Kayiraba Anne, Umubyeyi ufite abana babiri biga muri iki kigo yabwiye IGIHE ko kumenya umuco w’ibindi bihugu bifasha abana kumenya isi.
Rose Baguma, Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko kuzirikana no kubaha umuco wa buri gihugu mu bigo by’amashuri byubaka ubumwe.
Yakomeje avuga ko nubwo ibi birori byateguwe n’iki kigo, ibindi bigo by’amashuri biramutse bibiteguye na byo Minisiteri yabishyigikira.
Ubusanzwe Green Hills Academy ishishikariza abanyeshuri babo kubaha umuco w’u Rwanda n’uw’ibindi bihugu nk’uko byagarutsweho na Kagenza Gaspard, Umuyobozi wungirije w’iri shuri.
Yagize ati “Abanyeshuri baza ku ishuri kugira ngo babone ubumenyi ,ariko ubumenyi si ubwo mu bitabo gusa, harimo no kumenya isi n’ibihugu uko biteye kugira ngo nibakura bazabe abantu bajijutse kuko bashobora kuzajyayo bagiye kwiga cyangwa no gushaka akazi.”
Green Hills Academy, ni ikigo cyatangiye mu 1997, ubu gifite abanyeshuri 1700, barimo abiga baba mu kigo n’abataha. Barimo abiga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.



















TANGA IGITEKEREZO