00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo by’ubwishingizi byasabwe kubera urugero abafatabuguzi babyo mu kwishyura imisoro

Yanditswe na

Nsabiyaremye Jean Bosco

Kuya 19 August 2015 saa 04:45
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kirasaba ibigo by’ubwishingizi kugira uruhare rugaragara mu gufasha kuzamura imyumvire ku misoro ku bafatanyabikorwa babyo babubakamo ubunyangamugayo bikazatuma umusoro batanga urushaho kwiyongera.

Ibi babisabwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo ibyo bigo by’ubwishingizi byagiranye n’ubuyobozi bwa RRA mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Iki kiganiro nyungurana bitekerezo n’amasosiyete y’ubwishingizi akorera mu Rwanda cyari kigamije gushaka uko hanozwa uburyo bw’imikoranire bwanatuma imisoro ikomoka kuri urwo rwego n’abafatanyabikorwa barwo yiyongera.

Komiseri Mukuru wa RRA Tusabe Richard avuga ko igihe cyose ubwishingizi bugendana n’iterambere kandi ko uko iterambere rizamuka ari na ko haba hakenewe ko ibikorwa bigezweho bishakirwa ubwishingizi. Inyungu ziva muri ibyo bikorwa rero zigomba gutangwaho imisoro.

Inama nyunguranabitekerezo hagati ya RRA n'ibigo by'ubwishingizi

Ubusanzwe sosiyeti z’ubwishingizi zigira abo zikorana nabo barimo ama Garage ndetse n’abacuruza ibyuma by’ibinyabiziga, ariko hari hamwe hagaragara intege nke mu gutanga neza imisoro aho bamwe muri bo badakoresha EBM mu gutanga inyemezabwishyu, abandi bagakora nabi nkana imenyeshamusoro muri Gasutamo bamanuye agaciro k’ibyo batumije hanze.

Komiseri Mukuru asanga abo bakigaragaraho ubusembwa bwo kutanoza ibijyanye n’inshingano zabo mu gusora bakwiye gukeburwa.

Ati: “Tugiye kureba uko twanoza imikorere n’abishingizi turebe uko twateza imbere uru rwego rw’ubwishingizi, ariko kandi n’abafatanyabikorwa babo bafite intege nkeya badufashe (ibigo by’ubwishingizi) mu kuzamura imyumvire yabo mu gutanga imisoro.”

Abahagarariye amasosiyete y’ubwishingizi bagaragaza ko kubahiriza amategeko y’imisoro ari cyo gituma babasha gukorera mu bwisanzure.

Uwamungu Antoine, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi akaba n’umuyobozi wa Phoenix, avuga ko ayo masosiyeti yateye intambwe nziza kuri EBM kuko yamaze kugira ikoreshwa ry’iriya mashini itanga inyemezabuguzi umuco.

Agira ati: “Iyo umuntu aje kugura ubwishingizi iwanjye ngomba kumuha icyemeza ko koko ubwo bwishingizi yabufashe. Ari yo Facture ya EBM. Umunsi waje iwanjye ukagenda utayifite ni ukuvuga ngo nta bwishingizi utwaye kuko hagize ikiba utayifite nawe waba uri mu ngorane.”

Imyumvire kuri serivisi z’ubwishingizi igenda izamuka buhoro cyane kuko imibare igaragaza ko mu Rwanda ubwishingizi bifitwe n’abatarenga 5%. Usibye kandi ubwishingizi ku binyabiziga ubu haratangwa n’ubwishingizi bw’indwara, ubw’inkongi, ubw’uburezi ndetse n’ubw’ubuhinzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages