00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo bya Leta byunguka ni mbarwa

Yanditswe na

Philbert Girinema

Kuya 1 May 2015 saa 08:53
Yasuwe :

Ubwo hamurikwaga imbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2015-2016, Abagize Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, bagaragaje ko ibigo bya Leta byinshi nta musaruro bitanga ahubwo ko biri mu gihombo gikabije.

Abagize Inteko Ishinga amategeko bagaragaje ko batumva impamvu ibigo bitandukanye bya Leta bigenerwa amafaranga mu ngengo y’Imari ya buri mwaka mu gihe nyamara nta musaruro ufatika bitanga ku gihugu.

Intumwa za rubanda zagaragaje ko u Rwanda rugifite ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga kuko ubu bikomeje kugabanuka kandi hari ikigo cya Leta kibishinzwe.

Basanga hari ibigo bya Leta bidafite ishingiro n’impamvu yo kubaho

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge bafite ku bigo biriho nk’ibidahari ahubwo bikagusha Leta mu gihombo gihoraho.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko batumva impamvu hari ibigo bya Leta bidatanga umusaruro

Mu ngero batanze harimo urw’ikigo cya Leta cyo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB) kitaragera na rimwe ku nshingano zacyo kuva cyashingwa, ariko nanone mu ngengo y’Imari y’umwaka 2015-2016 iri gutegurwa kikaba cyasabiwe kuzahabwa andi mafaranga.

Kuri icyo kibazo, mu buryo bw’imibare, nyuma yo kugaragaza uburyo cyakomeje gusubira inyuma, Depite Kankera Marie Josée yakomeje agira ati “ Mu mwaka wa 2010 twari tutarashyiraho ikigo gishinzwe by’umwihariko kongera ibyo twohereza mu mahanga, uyu munsi icyo kigo turagifite, muri 2013-2014 cyari kiriho. Mu by’ukuri ndagira ngo mbaze, ibigo nk’ibi dushyiraho bigatwara amafaranga menshi, inyongeragaciro bizana ni iyihe? Ikigo nka NAEB ubu bari kugiteganyiriza kucyongerera amafaranga ni ikihe kibazo kirimo? Umusaruro wacyo ni uwuhe?”

Depite Nyandwi Desiré yavuze ko ibigo bimwe bya Leta byari bikwiye byinjiriza Leta amafaranga aho kugira ngo abe ariyo ibitunga, ahubwo ko amafaranga bihabwa yagenerwa inzego z’ibanze.

Ibindi bigo byagaragajwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ko nta musaruro byatanze kugera aho Depite Nkusi yavuze ko inyungu yabyo ari zeru mu myaka itandukanye, harimo Ibitaro by’Umwami Faisal, Onatracom n’ibindi. Yavuze ko usibye Iposita, ibindi bigo hafi ya byose bya Leta nta musaruro bitanga.

MINECOFIN yemera ko hari ibigo bya Leta bidatanga umusaruro

Nubwo atigeze avuga kuri buri kigo cya Leta mu byatunzwe agatoki n’Abagize Inteko Ishinga amategeko ko bidatanga umusaruro, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi nawe yemera ko hari ibigo bishyirwamo amafaranga umusaruro ukabura.

Yagize ati “Nibyo rwose nkuko mwabivuze, hari zimwe (Ikompanyi) zimeze nabi zitabyara inyungu ariko hari n’ahandi tugenda dushora imari n’inyungu ikagaragara. Ntabwo wavuga ko amafaranga ya Leta ari muri BK atazana inyungu. Ariko hariho company zabaye nabi cyane.”

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Claver Gatete

Bimwe mu bigo bya Leta byagaragaweho kenshi igihombo gikabije, harimo ONATRACOM, NAEB, ISAE, IRST.

Minisiteri y’ibikorwa Remezo, MININFRA, iherutse gutangaza ko Leta yamaze gutanga 51% by’imigabane y’ikigo cy’igihugu cyo gutwara abagenzi ONATRACOM, nyuma yo kukishyurira umwenda wa miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu modoka zirenga 160 za ONATRACOM muri zo 46 gusa nizo zikora.

Imodoka nyinshi za ONATRACOM zarapfuye

@PGirinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages