00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo bya leta hafi 30 birimo gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 September 2017 saa 08:21
Yasuwe :

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yatangaje ko barimo gukora iperereza ku bayobozi b’ibigo bya leta bigera hafi kuri 30 kubera ibyaha birimo ruswa n’ibifitanye isano nayo n’ibyo kurigisa cyangwa konona umutungo wa leta.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko uwari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC), James Sano na Kamanzi Emmanuel wayoboraga Ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi (EDCL) mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), batawe muri yombi aho bakekwaho ibyaha birimo konona umutungo wa leta.

Mu kiganiro na The New Times, Mutangana umaze amezi arindwi yihaye umuhigo wo guhangana n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, yavuze ko ubushinjacyaha burimo gukora iperereza bugendeye kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2016/17, ariko bazakomeza bakagera no mu zindi.

Yagize ati “Turimo gukora ku myanzuro y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. Twatangiriye hafi ku bigo 30 ariko turashaka gukomeza no ku bindi. Turimo kwibanda ku bayobozi bakuru n’abayobozi b’amashami mu bigo bya leta.”

Akomeza avuga ko ibizava mu iperereza bakora bidasobanuye ko byose biregerwa inkiko bityo amakuru avuyemo akaba ashobora kwifashishwa no mu bindi bintu runaka.

Mutangana ashimangira ko gukoresha ikoranabuhanga bizatuma bagera ku ntego yo kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, kuko bizatuma bahuza imikoranire na polisi mpuzamahanga yaba mu karere ndetse n’ahandi ku Isi, ku buryo abakekwaho biriya byaha bazajya batabwa muri yombi byoroshye.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bakunze kunenga ko abayobozi bakuru bakekwaho kunyereza cyangwa konona umutungo wa leta badakurikiranwa uko bikwiye.

Biraro yishimiye intambwe ubushinjacyaha bukuru burimo gutera, yemeza ko iyo bikorwa mu myaka yashize hari ibihombo bitari kubaho.

Yagize ati “Ubushinjacyaha bukuru burimo gukora ibyo bwakagombye kuba bwarakoze, nibyo twari tubwitezeho. Ni byiza ko barimo gushyiramo imbaraga zikwiye.”

Imibare y’ubushinjacyaha igaragaza ko gukurikirana no kugeza mu butabera abakekwaho ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano nayo byiyongereye, aho mu birego 1036 byakiriwe ibigera ku 1013 byakurikiranywe, ikigero cy’abahamwe n’ibyaha kikazamuka kiva kuri 79.05% kikagera kuri 84.2%.

Ku bijyanye n’iperereza ryakozwe ku gukoresha nabi inkunga igenewe kuzamura imibereho y’abaturage muri gahunda nka Girinka, Ubwisungane mu kwivuza, VUP n’izindi, kuva mu 2014 kugeza mu gihembwe cya mbere cya 2017 hakiriwe amadosiye 173 yakurikiranywemo abantu 329, bakekwaho kunyereza 1 901 398 614 Frw.

Mu mwaka w’ubucamanza 2016/17, Ubushinjacyaha bwaregeye amadosiye 43 arimo abantu 64, muri bo abagera kuri 49 bahamwe n’ibyaha byo kunyereza no gusesagura umutungo wa leta bategekwa kugaruza miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda no gutanga ihazabu ya miliyoni zirenga 175.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yatangaje ko barimo gukora iperereza ku bayobozi b’ibigo bya leta bigera hafi kuri 30 kubera ibyaha birimo ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages