Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2017, Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta yari mu biganiro na Komisiyo y'Imibereho Myiza y'Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, hasesengurwa raporo y'ibikorwa bya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ya 2015/2016.

Imibare igaragaza ko kuva mu 2012 kugeza mu 2015, leta y’u Rwanda yahombye hafi miliyoni 524 Frw na $17 000 nyuma yo gutsindwa 75% by’imanza yarezwemo zirebana n’imicungire y’abakozi.

Mu 2015/16 aho uru rwego rwakiriye raporo 136 z’amapiganwa y’akazi mu nzego za leta 92 zari zikeneye abakozi. Mu bibazo byagiye bigaragara, harimo 13.9% birebana n’amakosa ajyanye no kwirukana abakozi bidakurikije amategeko, bamwe bagashyirwa mu myanya mu buryo butari bwo n’abandi bagiye bajuririra ibyemezo byagiye bifatwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, yavuze ko rimwe na rimwe hari ibigo byanga kwitaba iyi komisiyo ngo bigirwe inama, bigasaba gutegereza ko bitumizwa n’Inteko Ishinga Amategeko ku makosa byagiye bikora.

Ati “Ubushobozi dufite ni ubwo duhabwa n’iryo tegeko, ariko nk’uko mwabibonye hari inzego 16 zitubahirije umwanzuro wa komisiyo, ni yo mpamvu twanabishyize muri raporo tugeza ku nteko kuko komisiyo ifite nanone iyo nshingano yo guha Inteko Raporo.Ubushobozi bukomeye mu by’ukuri buri mu maboko y’Inteko, buriya niyo izahamagara ubuyobozi bwa ziriya nzego twagaragaje, bakabazwa impamvu batubahirije uriya mwanzuro.”

Visi Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza, Depite Alphonsine Mukarugema, avuga ko buri rwego rugira ubuyobozi, ku buryo abaruyobira bakwiye kwirengera amakosa yarwo mu gihe hari agaragajwe.

Ati “Iyo bavuze kwirengera ni ukuvuga ngo uwakoze iryo kosa rigateza kiriya gihombo aba agomba kubyirengera.”

Ubushakashatsi bwa Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, buheruka, bugaragaza ko mu 2015/2016, 70.9% by’Abanyarwanda banyuzwe n’imitangire y’akazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza