Muri Nzeri 2015 nibwo Murwanashyaka na Straton Musoni wari umwungirije bakatiwe n’urukiko rwa Stuttgart gufungwa imyaka 13 n’umunani, bashinjwa kuba baratanze amabwiriza yo kugaba ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati ya 2008-2009.
Mu gihe igihano cyari cyakatiwe Musoni cyemejwe, imyaka Murwanashyaka yagombaga gufungwa yo yakuweho kubera ko umwanzuro wafashwe na ruriya rukiko rwamukatiye yagaragayemo amakosa.
Urukiko rwa Karlsruhe rwumvise ubusabe bw’ubushinjacyaha bwari bwasabye ko iki gihano gikurwaho, rutegeka ko ibyaha uyu mugabo ashinjwa byongera gusuzumwa hakarebwa niba atakurikiranwaho iby’ibasiye inyokomuntu aho kuba iby’intambara gusa.
Murwanashyaka, wavutse mu 1963 na Musoni babaga mu Budage aho hari barahawe ubuhungiro. Bashinjwaga ibyaha 26 byibasiye inyokomuntu, 39 by’intambara.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP dukesha iyi nkuru bivuga ko urukiko rwafashe umwanzuro wo kutabakurikiranaho bitatu bya kane bya biriya byaha, ahubwo rukibanda ku bijyanye n’ubwicanyi kubera kwirinda gushyira mu kaga abana binjijwe mu gisirikare ku ngufu n’abagore bahohotewe.
Urubanza rw’aba bombi rwaranzwe n’ibibazo bitandukanye birimo kumvikana guke mu rurimi, igitutu ku batangabuhamya n’ingorane mu kubona ibimenyetso.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko Ignace Murwanashyaka yayoboye FDLR kuva mu 2001 aho yakoreshaga amazina ya Mihigo.
Yatangiye gushakishwa n’u Rwanda mu 2005 kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho ndetse afatirwa ibihano bitandukanye n’Umuryango w’Abibumbye. We na Musoni batawe muri yombi mu 2009 mu Budage, bashyikirizwa urukiko rwo muri iki gihugu mu 2011.



















TANGA IGITEKEREZO