Ni ibiherutse gutangazwa n’Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo, ubwo iki kigo cyahurizaga hamwe abafatanyabikorwa bacyo mu kwigira hamwe uko hashyirwa imbaraga mu gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi, hanagabanywa ibiribwa byangirika mu Rwanda.
Icyo gihe Dr. Christian Sekomo abajijwe icyo NIRDA itekereza ku gufasha urubyiruko rurangiza amashuri rufite ubumenyi bwo guhanga udushya mu gukemura icyo kibazo ariko rukabura igishoro cy’amafaranga, yavuze ko izirikana abahanga udushya muri rusange ku buryo hanateganywa kongera amafaranga agenerwa abafite imishinga y’indashyikirwa.
Ati ‘‘Uwo twashoboye guha menshi yari miliyoni 10 Frw abandi bakamanuka kuri miliyoni 7 Frw. Aba nyuma na bo tubaha nka miliyoni 1 Frw cyangwa miliyoni 2 Frw.’’
‘‘Mu gihe kizaza gahunda uko turimo gushaka kuyinoza ni uko bajya babona arenze kuri ayo twatangaga kuko yajyanaga n’ubushobozi twari dufite. Kugira ngo ibyo bikunde hari abaterankunga (...), ku buryo ibindi byiciro tuzakira bo bazajya basohoka bafite rwose amafaranga ahagije ndetse no kubaherekeza mu buryo bwimbitse.’’
Urubyiruko ruhabwa ayo mafaranga hakurikijwe uburemere bw’imishinga ihanga udushya mu gutanga impinduka nziza mu nzego zirimo urw’ubuhinzi, inganda n’izindi.
Si ubwo bufasha bw’amafaranga bahabwa kuko bagenerwa n’amahugurwa abafasha kunoza imishinga yabo ndetse NIRDA ikanabahuza na sosiyete zikora ibifite aho bihuriye n’imishinga yabo, mu kugirana imikoranire ya hafi ku bw’iterambere ry’impande zombi.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!