00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihembo birenga 40 bizashyikirizwa abanyamakuru hizihizwa Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 November 2017 saa 12:54
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’abafatanyabikorwa bazatanga ibihembo ku banyamakuru n’ibitangazamakuru byabaye indashyikirwa ku wa 7 Ugushyingo 2017, mu gikorwa kizahurirana n’Inama ya cyenda y’umushyikirano ku itangazamakuru ndetse no kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.

Ibi bikorwa ngarukamwaka bitegurwa na RGB ku bufatanye n’ Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ), Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) na One UN Rwanda.

Ni ku nshuro ya gatanu habayeho iki gikorwa cyo guhemba abanyamakuru n’ibitangazamakuru. Kuri iyi nshuro hazatangwa ibihembo birenga 40 biri mu byiciro 21.

Imibare itangwa na ARJ igaragaza ako umubare w’abanyamakuru batanze inkuru zabo mu irushanwa wazamutse hafi kwikuba kabiri aho wavuye kuri 278 muri 2016 ukagera kuri 421 uyu mwaka.

Nk’uko bitangazwa na RGB, umwihariko uri muri uyu mwaka ni uko hari ibindi bigo bya Leta nabyo byifatanije na yo, bizatanga ibihembo ku banyamakuru bakoze inkuru zifite aho zihuriye n’inshingano z’izo nzego.

Izo nzego zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), Minisiteri y’Ubuzima(MoH) Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro ( RURA), Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, (NURC) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative( RCA).

Inama ku iterambere ry’Itangzamakuru

Gutanga ibihembo ku banyamakuru n’ibitangazamakuru bizaba ku mugoroba, bikazabanzirizwa n’inama ya cyenda y’Umushyikirano ku itangazamakuru izitabirwa n’abanyamakuru, inzobere mu itangazamakuru ziturutse mu bihugu bitandukanye, abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa.

Ibiganiro bizakorwa muri iyi nama hagendewe ku “mikorere n’imibereho y’itangazamakuru ry’Afurika mu isi yihuta mu ikoranabuhanga.” (Positioning African Media in the Digital Era”.

Mu kwitegura ibyo bikorwa byose kandi ku Cyumweru tariki 5 Ugushyingo hazaba umukino wa gicuti uzahuza intore z’abanyamakuru (Impamyabigwi) n’ikipe y’abayobozi bakuru b’igihugu “Vision 2020”.

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase mu muhango wo gutanga ibihembo by'abanyamakuru mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages