00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihembo by’urubyiruko rw’abahize abandi muri Unleash byatangiwe i Kigali bwa mbere (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 December 2023 saa 08:08
Yasuwe :

Ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Unleash uharanira kurandura ubukene no kugera ku ntego z’iterambere rirambye, hatanzwe ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo bato bane bahize abandi bagera ku 1000, baturutse mu bihugu 137 birimo n’u Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo byari bitangiwe ku Mugabane wa Afurika, aho byahujwe no gutanga ibihembo ku batsinze muri gahunda ya Hanga Pitchfest 2023, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 8 Ukuboza 2023.

Gahunda ya Unleash, ihuriza hamwe urubyiruko rugera ku 1000 ruturutse hirya no hino ku Isi. Ni gahunda yabereye cyane mu bihugu birimo Denmark, Singapore, u Buhinde, u Bushinwa n’ahandi.

Urwo rubyiruko ruba rusanzwe rufite imishinga cyangwa ibitekerezo byabyara imishinga itanga ibisubizo ku bibazo byugarije Isi mu ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima, ibidukikije n’ibindi biri mu ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

Iyo mishinga y’urubyiruko irasuzumwa hagatoranywamo 1000, bagahurizwa mu gihugu kimwe, bakamara igihe bigishwa uko bayishushanya neza, uko bayishakira inkunga y’amafaranga, uko bahura n’abashoramari, uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa n’ibindi.

Bagera aho bagahurizwa hamwe mu matsinda, hagatoranywa imishinga bahuriyeho, bakayiganiraho, bakayiha umurongo bakoresheje bwa bumenyi, nyuma bakazayimurikira akanama nkemurampaka kagahitamo ihinga indi hagendewe ku bisubizo ishobora kuba yatanga cyangwa yaratangiye gutanga iyo ari imishinga isanzwe ikora.

Impamvu u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe ngo rwakire Unleash muri Afurika

Urwo rubyiruko rwamaze icyumweru mu Rwanda, aho rwabonye umwanya uhagije wo kumurika imishinga yarwo, nyuma hatoranywa irindwi ari na yo yageze mu cyiciro cya nyuma, abagize Akanama Nkemurampaka batoranyamo imishinga ine.

Umuyobozi Mukuru wa Unleash, Prof. Flemming Besenbacher, yavuze ko bahisemo u Rwanda nk’igihugu gikomeje kuba ku ruhembe mu iterambere, guhanga ibishya ndetse n’ikoranabuhanga.

Avuga kandi ko ari igihugu gishyize imbere iterambere ry’urubyiruko kandi by’umwihariko gifite abaturage babanye mu mahoro, baharanira iterambere risangiwe.

Ati “Twese turi kumwe hano kubera ko twifuza kurema Isi nziza. Tugomba gukomeza kuba umwe, tukaganira ndetse tugakorera hamwe. U Rwanda ni igihugu cy’igihangange cy’imisozi 1000, none uyu munsi cyabaye igihugu cy’impano 1000 na ba Ambasaderi 1000.”

Prof. Flemming Besenbacher yavuze ko kugira ngo Isi izabashe kugera ku ntego z’iterambere rirambye, hasabwa ingamba zihariye zijyanye no gushora mu bakiri bato n’imishinga yabo.

Ati “Igisubizo kimwe dufite ku bibazo byugarije Isi, ni ugushora mu bakiri bato. Kuri mwebwe mwatsinze muri Unleash na Hanga Pitchfest, uyu munsi ndabasaba ko muharanira ko mugira benshi babakurikira muri uru rugendo mwatangiye rwo guhindura Isi.”

Mu mishinga yahembwe, harimo uwagaragaje ko ufite udushya kurusha indi [Most innovative Solution] ni uwa ‘Jabana’, aho urubyiruko rwawuhanze rugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore by’umwihariko irishingiye ku gitsina.

Umushinga wahawe igihembo cyo kuba ushobora kwaguka cyane kurusha indi [Most Scalable Solution] ni uwa ‘Texcyclo’ wahimbwe n’urubyiruko rugamije gukemura ikibazo cy’imyanda itabyazwa umusaruro.

Umushinga wahembwe nk’ufite ibisubizo bidaheza [Most Inclusive Solution] ni umushinga wa ‘SunSaver’.

Umushinga watowe nk’ufite ibisubizo biramye [Most Viable Solution] ni umushinga wa ‘Green Roots’ ugamije kubungabunga ibidukikije mu bitaro.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, Francis Gatare, yavuze ko iyi mishinga y’urubyiruko yagaragaje ko ifite ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.

Yavuze ko gahunda ya Unleash ifite intego imeze neza nk’iya Hanga Pitchfest kuko zose zigamije ku kuvumbura impano z’abato no kuzagura.

Ati “Ku ruhande rumwe ni ukwagura impano z’urubyiruko ruhanga udushya ariko ku rundi ruhande, ni ugushimira mwe murimo guhanga ibisubizo ku bibazo byugarije Isi n’u Rwanda muri rusange. Ni ibisubizo biri kugira uruhare mu guhindura imibereho myiza y’Abanyarwanda ndetse n’abaturage b’Isi.”

Gatare yavuze ko intego nyamukuru ituma gahunda nk’izi zibaho aho u Rwanda rufatanya n’abafatanyabikorwa barwo, ari ukugira ngo ba rwiyemezamirimo bato n’abandi bafite impano babashe kugaragara, bafashwe gutera imbere.

Ati “Ni urubuga ruhuza mwe mukiri bato mufite imishinga iturutse hirya no hino ku Isi n’abashoramari ba hano mu Rwanda n’abo hanze yaho. Intego nyamukuru ni ukugira u Rwanda nk’ihuriro ry’ahantu ho guhanga ibishya, ikoranabuhanga n’ishoramari.

Intego z’iterambere rirambye zivuga ko mu 2030 hazaba haranduwe ubukene, inzara, abaturage bafite ubuzima bwiza n’imibereho myiza, uburezi bufite ireme, uburinganire n’ubwuzuzanye bwagezweho.

Abatuye Isi kandi bose bazaba bafite amazi meza n’isukura, bagerwaho n’amashanyarazi, iterambere ry’ubukungu, inganda, guhanga udushya n’ibikorwaremezo, ubusumbane bwagabanyijwe, imijyi imeze neza, umusaruro wiyongereye n’ibindi.

Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje izi ntego 17 z’iterambere rirambye, nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.

Raporo iheruka y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), yerekana ko izo ntego zimaze kugerwaho ku kigero cya 50% mu gihe mu 2030, zigomba kuba zagezweho 100%.

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite impano n’ibitekerezo byavamo imishinga yazana impinduka Isi ikeneye, igisigaye ari inshingano z’ubuyobozi mu kurushyigikira.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango Susan Thompson Buffett Foundation, Prof Senait Fisseh
Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, Achim Steiner
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yasabye urubyiruko kwitinyuka rukabyaza umusaruro amahirwe rushyirirwaho n'igihugu
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, Francis Gatare, yavuze ko iyi mishinga y’urubyiruko yagaragaje ko ifite ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda n’Isi muri rusange
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula
Umuyobozi w’Umuryango Unleash, Prof. Flemming Besenbacher

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages